Ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 23’ kuri penaliti yatewe na Duhayindavyi Gael nyuma y'uko Rugwiro Herve yari akoreye ikosa kuri Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina. Aha Rugwiro yahise ahabonera ikarita y’umuhondo.
Abakinnyi ba MVS bishimira penaliti binjije ku munota wa 23'
Nyuma y'iki gitego abasifuzi bahisemo guhagarika umukino bitewe n'imvura ikabije
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira amanota atatu
Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yakinaga idafite abakinnyi nka Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili mu gihe bari bagaruye Sugira Ernest wagiye mu kibuga ku munota wa 68’ asimbuye Issa Bigirimana.
Mutijima Janvier (Ibumoso) na Rugirayabo Hassan (Iburyo)
Nyuma y’aya manota, APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino 11 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino icyenda (9).
Ciza Hussein kapiteni wa Mukura VS agenzura umupira
Abakinnyi babanje mukibuga:
APR FC: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Buregeya Prince Caldo 18, Rugwiro Herve 4, Mugiraneza JB (C,7), Nizeyimana Mirafa 6, Nshuti Dominique Savio 27, Ntwari Evode 13, Issa Bigirimana 26
Mukura VS XI: Wilondja Ismael (GK,22), Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 25, Iragire Saidi 3, Nshimirimana David 16, Munyakazi Yussuf Lule 20, Iddi Djuma Said 24, Duhayindavyi Gael 8, Cyiza Hussein (C,10), Twizerimana Onesme 9 na Iradukunda Jean Bertrand 17.
Iradukunda Jean Bertrand yari yahuye n'ikipe yahozemo
Imanishimwe Emmanuel (24) mu kirere ahanganye na Twizerimana Onesme (9)
Twizerimana Onesme imbere ya Kimenyi Yves ashaka kumutsinda
Rugirayabo Hassan ukina inyuma ahagana iburyo muri Mukura VS
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO