Iyo umwaka urangiye abantu batangiye undi, buri wese aba afite byinshi ashimira Imana n’ibyo ayisaba kuzamukorera mu mwaka mushya. Umunyamakuru Clarisse Uwineza ukorera Radio Rwanda yashimiye Imana yamurinze mu bihe bikomeye yanyuzemo muri 2018.
Mu butumwa
yanyujije kuri Facebook ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 31/12/2018, Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza yabaye nk’uwiruhutsa kuko umwaka wa
2018 urangiye dore ko wamubereye umwaka w’amarira menshi, urugamba rukakaye
ndetse agasimbuka imfu nyinshi. Yavuze ko umwaka wa 2018 wamubereye ikosi rikomeye, icyakora ngo yawukuyemo isomo rikomeye. Yagize ati:
"Amarira menshi cyane, urugamba rukakaye, kunanirwa k'umutima n'umubiri, gusimbuka imfu nyinshi, 2018 wambereye ikosi njye n'abahungu banjye. Sinkuvumye kuko mu byago wantezaga ni bwo namenye ko ndi umunyembaraga kandi ntahungabanywa n'imiraba uko yaba ikaze kose."
Clara Uwineza yakomeje agira ati: "Uwiteka wambayemo, urandwanirira, umbera intsinzi, nanjye ndakwihaye ngo nkomeze mbe Tabernakulo y'iteka, kugera ubwo uzaza gufata roho yanjye. Mwarakoze mwese abanshyigikiye, njye n'abahungu banjye 2, n'abantereye umuvuno ku rugamba mwese, ndanyuzwe. (Ndabakunda Imana Ikandusha)."
Ubutumwa Clara Uwineza yanyujije kuri Faceook
Clara Uwineza yashimye Imana yamurindiye abana anaboneraho kubifuriza umwaka mushya muhire
Clara Uwineza arashima Imana yabanye nawe muri 2018
TANGA IGITECYEREZO