RFL
Kigali

Indirimbo 5 z’abahanzi bakomeye mu Rwanda zasohotse muri 2018 ntizikundwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/12/2018 16:53
2


Burya imyaka yose irasa ariko buri muntu akaba yavuga ko umwana wamubereye mwiza cyangwa mubi bitewe n’ibyo yanyuzemo ku giti cye. 2018 rero no ku bahanzi hari abo yagendekeye neza ariko hakaba n’abandi batahiriwe cyane mu bijyanye n’uburyo indirimbo basohoye zacengeye mu matwi y’abanyarwanda.



Hari indirimbo igera hanze ako kanya abantu bose bagatangira kuyikunda, aho unyuze hose ugasanga niyo iri gukinwa mu maradiyo, abashakisha kuri murandasi nabo ugasanga niyo bari gushakisha cyane. Mu gihe 2018 yasize hari indirimbo zitandukanye zigaruriye imitima y’abanyarwanda cyane, hari n’izindi bamwe mu bahanzi bagiye basohora ntizikundwe cyane ugereranyije n’urwego basanzwe bariho cyangwa se urwego rwo gukundwa izindi ndirimbo bakoze mbere ziriho.

Tugiye kugaruka ku ndirimbo 5 z’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda zasohotse muri 2018 ariko ntizibashe gukurura abantu benshi cyane ngo bazikunde.

1. Your Body ya Christopher

">

Christopher ni umwe mu bahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yasohoye nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye zirimo Iri Joro, Agatima, Ndabyemeye, Uwo Ni Nde n’izindi nyinshi zitandukanye. Akenshi usanga iyo indirimbo isohotse nibura nka nyuma y’ibyumweru bicye cyangwa ukwezi iba yamaze kuba intero n’inyikirizo muri rubanda. Uku niko byagenze kuri inyinshi mu ndirimbo Christopher azwiho, gusa uyu mwaka yasohoye iyitwa ‘your Body’ itarabashije gupfundura udushimi tw’izindi ndirimbo yakoze mbere.

2. Pesa ya Dream Boys na Knowless

">

Aba bahanzi Knowless ndetse n’itsinda rya Dream Boys bose babarizwa muri Kina Music. Iyi ndirimbo yabo Pesa yiganjemo ururimi rw’igiswahili ntiyabashije kumenyekana cyane ugereranyije n’urwego aba bahanzi basanzwe bariho ndetse hari izindi bakoranye uyu mwaka zabiciye bigacika. Twavuga nka ‘Iri Joro Ni Bae’ bafatanyije na Dj Miller ndetse na Riderman.

3. Kano ya Oda Paccy

">

Hari benshi bamwita umwamikazi wa Hip Hop mu Rwanda, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, harimo n’iyo yise ‘Ibyatsi’ yavuzwe cyane kubera uburyo abantu batandukanye batayumvise kimwe. Mbere yayo ariko Paccy yari yakoze indirimbo yise ‘Kano’ itarabashije kumenyekana cyane.

4. Ubaruta ya Active

">

Iri tsinda ry’abasore 3 rifite abafaba batari bacye ndetse basohoye indirimbo nyinshi zakunzwe mu gihe cyatambutse. Muri uyu mwaka bakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Bape’ bahuriyemo na DJ Marnaud, gusa basohoye indi ndirimbo mbere yaho bise ‘Ubaruta’ itarabashije kumenyekana cyane ngo yigarurire imitima y’abakunda umuziki mu Rwanda.

5. Chalala ya Mani Martin

https://www.youtube.com/watch?v=FQpaEhyWB6A

Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu kugorora ijwi ndetse akaba umukunzi w’injyana za kinyafurika. Iyi ndirimbo ye Chalala nayo iri mu zitarabashije guhirwa cyane na 2018, ikaba ikoze mu njyana ya kinyafurika inabyinitse Kinyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabrice5 years ago
    Ikurumutugezaho zidushimisha
  • Niyomugabo ferdinand5 years ago
    impamvu zitamenyekanye nuko zasohokeraga rimwe nizindi zabo kdi zikunWe cyane





Inyarwanda BACKGROUND