Kigali

Umubare w’abakoresha telefone mu Rwanda wariyongereye mu Ugushyingo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/12/2018 14:03
0

Ikigo ngenzuramikorere RURA kibinyujije ku rukuta rwa twitter cyatangaje ko umubare w’abakoresha telefone wiyongereye ugereranije ukwezi kwa 10 n’ukwa 11 uyu mwaka wa 2018.Muri rusange RURA ivuga ko umubare w’abatunze telefoni ngendanwa wavuye ku ijanisha rya  81.63 rikagera kuri 81.39%. Ikigo ngenzuramikorere RURA muri raporo yacyo ngarukamwaka yagaragaje ko umubare w’abakoresha telefone ngendanwa (abafatabuguzi babarwa mu minsi 90 ikora  buri munsi), bavuye kuri 9,611,998 mu kwezi kwa  kuri 9,640,236 mu kwezi kwa 11.

RURA


Imibare ya  RURA igaragaza uko abafatabuguzi ba serivisi z’Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda Ltd, biyongereye bakava kuri 4,430,710  mu kwezi kwa 10 kugera kuri 4,603,007 mu mpera z’kwezi 11 muri uyu mwaka. Ni mu gihe abakoresha itumanaho rya sosiyete ya Airtel/Tigo Rwanda, bagabanutseho 0.87 %, aho bavuye kuri 5,081,288 bagera kuri 5,037,229 mu mpera z’Ugushyingo 2018.

RURA igaragaza ko isosiyete ya Airtel/Tigo Rwanda ariyo yihariye isoko rinini ku cyigero cya 52% mu gihe MTN Rwanda yo ifite isoko ku ijanisha rya 48.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND