Kuri uyu wa kane tariki 27 Ukuboza 2018 umuhanzi Meddy ni bwo yagiraye ikiganiro n'itangazamakuru abazwa niba abana n'umugore we ndetse niba azanamwerekana ku rubyiniro rw'igitaramo cya 'East African Party'.
Ngabo Medal wamamaye ku izina rya Meddy amaze iminsi mu Rwanda aho ari mu myiteguro y'igitaramo cya East African Party. Uyu muhanzi uherutse gukorera igitaramo muri Canada aho yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we ku rubyiniro, abanyamakuru b'i Kigali bamubajije niba azabikora muri iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2019.
Meddy yasubije ko mu gitaramo cyabereye muri canada kuzana umukunzi we ku rubyiniro, atari ibintu yifuzaga gukora kuko ngo atari umuririmbyi. Ati: "Ntabwo nerekanye umukunzi wanjye muri Canada ahubwo ni ibintu bakoze bamuzana kuri stage, ntabwo ari ibintu nifuje gukora, nta n'ubwo ari n'ibintu navuga ko nzakora mu gitaramo cya 'East African Party' ntabwo ari umuririmbyi sinibaza impamvu yaza ku rubyiniro"
Ubwo Meddy yazaga mu Rwanda amakuru yamenyekanye ni uko indege yazanye Meddy n'umukunzi we yatinze mu gihugu cya Ethiopia dore ko ari n'Igihugu umukunzi we akomokamo. Ibi byatuduteye ku mubaza niba yaratinze yagiye gusuhuza umuryango w'umukunzi we, Meddy avuga ko atari byo. Yabajijwe niba abana n'umugore we mu nzu imwe n'icyumba kimwe, nuko ati: "Ntabwo tubana mu nzu, sindarongora ntabwo nakocoye".
Muri iki kiganiro Ngabo Medal yatangaje ko umuziki nyarwanda uri gukura umunsi ku munsi ndetse anavuga ko yishimiye kuzaririmbana n'abahanzi b'abanyarwanda muri iki gitaramo cya East African Party. Meddy yasoje ahishura impamvu yaje mbere y'icyumweru kugira ngo igitaramo kibe avuga ko ari uko ari gutegura ibintu abanyarwanda badasanzwe bamumenyereyeho.
Kanda hano urebe uburyo itangazamakuru ryahase ibibazo Meddy
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO