Kigali

Meddy na Bruce Melody imbere y'abanyamakuru batangaje ko bababajwe bikomeye n'ibitaramo byabo byapfuye i Burundi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2018 12:33
3


Muri iyi minsi mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba imwe mu nkuru iri kuvugwa cyane ni isubikwa ry'ibitaramo by'abahanzi b'abanyarwanda mu gihugu cy'Uburundi. Kuri ubu Meddy na Bruce Melody batangarije itangazamakuru ko bababajwe bikomeye no kuba ibitaramo byabo i Burundi bitarabaye gusa bizeza Abarundi ko bagishaka uko bazataramira i Burundi.



Mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura igitaramo cya East African Party mu Rwanda cyahuje abahanzi; Meddy, Yvan Buravan, Bruce Melody, Riderman na Social Mula bazaririmbamo, Meddy na Bruce Melody bagombaga gutaramira i Burundi babajijwe icyo batekereza ku gitaramo cyabo cyasubitswe.

Meddy yatangaje ko atishimiye na mba kuba igitaramo yatumiwemo cyasubikwa ariko nanone ahamya ko byatewe n'ikibazo cy'umutekano muke uri muri iki gihugu cy'Uburundi icyakora ahamya ko hagiye gushakwa uburyo mu minsi iri imbere igitaramo cy'i Burundi cyakorwa. Bruce Melody we afashe ijambo yavuze ko ikibazo yahuye nacyo ari icyo Meddy nawe yahuye nacyo bityo ko kuba ataragiyeyo ari umutekano muke yumvaga mu Burundi.

EAP

Abahanzi bose bazaririmba muri EAST AFRICAN PARTY bari bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru

Aba bahanzi byitezwe ko bazaririmba mu gitaramo cya East African Party cyitezwe tariki 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari amafaranga 5000frw na 10000frw. Meddy na Bruce Melody bakazaba bafatanya n'abahanzi barimo Riderman, Yvan Buravan na Social Mula.

REBA HANO IKIGANIRO ABA BAHANZI BATANZE IMBERE Y'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana6 years ago
    Cyakora nimbamwiyemeje kutajyayo kuberumutekano mukaba munavugako muzasubukura igitaramo kikazaba nyuma nabagirinama yokubyihorera mukanabyibagirwa burundu kuko nkulikijukuntu abarundi babarakaliye babigize bifu yahatari babishiramo politique nyinshi zidasobanutse, nimuibesha mukajyayo bazobamesera icyo ntimuzarara, mwentimuzi inzigo yabarundi murababarirwa
  • Sike Ji6 years ago
    Turababajwe n'inyifato yabo baririmvyi nyarwanda kunyifato yo gusiba bafatiye kubihuha batakaje abafana benshi mbere banagaya ababizeye muratweretse kwaki muhana kaza imvura igiye visibility yanyu iratakaye iwacu i Burundi mubivye urwanko hagati yabanyamuzika tutari twifuza kwigenza nk'abanyepolitike
  • Sike Ji6 years ago
    Bavukanyi banyarwanda turababajwe n'inyifato yabo bahanzi banyu twahaye icizere bagasibishwa n'ibihuha bamenye ko bataye visibility yabo mu burundi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND