RFL
Kigali

Miss Irebe yateye isengesho mu gihe hatangajwe akanama nkemurampaka k’irushanwa Miss Africa risozwa uyu munsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 10:09
0


Miss Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda mu irushanwa y’ubwiza, Miss Africa Calabar 2018 yashimye abantu bose bamubaye hafi muri uru rugendo ahataniyemo ikamba rugana ku musozo uyu munsi. Ni mu gihe abategura iri rushanwa bamaze gutangaza abagize akanama nkemurampaka gatoranya umukobwa ukwiye kwambikwa ikamba.



Ibyumweru bibiri birashize abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga wa Afurika bari muri Nigeria. Barushanyijwe mu bice bitandukanye nko kureba umukobwa uberwa n’amafoto, kuvugira mu ruhame ashize amanga n’ibindi byinshi byongereye amanota umukobwa ukwiye kwambikwa iri kamba rihataniye abakobwa 30.

Mu butumwa Natacha yanyujije ku rubuga rwa instagram, yashimye abantu bose bamushyigikiye mu rugendo yatangiye rwo gutanira ikamba rya Miss Africa Calabar 2018. Yavuze ko byinshi yagezeho abikesha inkunga ikomeye yatewe n’abamubonyemo icyizere. Yasabye Imana gukomeza umutima we ubwo aba ahatanira ikamba n’abagenzi be baherutse gusangira Noheli.  

Miss Irebe Natacha wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yagize ati “Mfashe uyu mwanya nshimira mwese kubw’urukundo mwanyeretse muri uru rugendo. Ntibyari koroha kugera hano iyo mba ntashyigikiwe namwe by’akarusho. Uyu munsi Imana ikomeze intambwe zanjye mpatanira ikamba rya Miss Africa 2018. Ni uyu munsi nshuti zanjye”            

Abategura irushanwa, banditse ku rukuta rwa Facebook, bamenyesha abaza kuba bagize akanama nkemurampaka gatoranya Miss Africa Calabar 2018 mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 27 Ukuboza 2018. Bavuze ko abo bahisemo babizeyeho ubushongore n’ubukaka bwo kwemeza umukobwa ukwiye ikamba bidasubirwaho. Bati “Bafite ubunararibonye n’ubujyanama bwo hejuru. Nta gushidikanya, twizeye ko bahitamo umukobwa mwiza ukwiye kwambikwa ikamba” 

Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n’abanya-Nigeria babiri; Umunya-Ghana umwe, umunya-Tanzania umwe ndetse n’umunya-Angola umwe. Kagizwe na: Enyinna Nwinge akomoka muri Nigeria; Isabela Ayuk [Nigeria], Mathew Mensha umunya-Ghana, Millen Mangese [Tanzania], Nassim Mechalikh ndetse na Neurites Mendles wo muri Angola.

Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo hasozwa aya marushanwa. Biteganyijwe ko umunyamuziki 2 Baba [ wahoze yitwa 2 Face Idibia] ndetse n’umuhanzikazi Tiwa Savage baza gutaramira abitabira isozwa ry’iri rushanwa Miss Africa Calabara 2018.

Kuri iyi nshuro ya Gatatu iri rushanwa riba, ibirori biraza kuyoborwa n’umunyamakuru wamamaye mu biganiro kuri Televiziyo, Ebuka. Ibirori nyir'izina birabera mu nyubako Calabar International Convention Centre muri Leta ya Cross River.

Inshuro ebyiri zabanje, iri rushanwa ryibanze ‘ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere’. Icyo gihe ibirori byayobowe na IK Osakioduwa ndetse na Weza Salange, mu gihe VJ Adams na Asari Duke aribo bayoboye abanyuraga ku itapi itukura muri  2017. Izi nshuro zose kandi hagiye hakoreshwa abahanzi batandukanye mu gususurutsa iki gikorwa.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rya Miss Africa Calabar ryegukanwe n’umukobwa witwa Neurite Mendes ufite inkomoko mu gihugu cya Angola, yakorewe mu ngata na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana uheruka kuryegukana muri 2017.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rifite intego yo gushikama no kwemera ubunya-Afurika rirasozwa mu ijoro ry’uyu wa 27 Ukuboza 2018 ku isaha ya saa moya zuzuye[ku isaha yo muri Nigeria] aho abakobwa 30 ari bo bahataniye ikamba. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona wegukanwe ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Afurika.

AMAFOTO: ABAKOBWA BIYEREKANYE MU MWAMBARO WO KOGANA UZWI NKA 'BIKINI':

Umunya-Zimbabwe.

Zambia.

Uganda.

Tunisia.

Togo.

Tanzania.

Sudani y'Epfo.

Afurika y'Epfo.

Somalia.

Sierra Leone.

Rwanda.

Nigeria.

Namibia.

Mozambique.

Morocco.

Malawi.

Kenya.

Ghana.

Gambia.

Congo.

Cameroon.

Burundi.

Botswana.

Angola.

Algeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND