Mu butumwa bwa Noheli ngarukamwaka umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yasabye abarwana mu bihugu birimo intambara nka Yemen na Syria gutanga amahoro .
Taliki ya 25 Ukuboza ni umunsi abatari bacye hirya no hino
ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Muri rusange abawizihiza babikora mu
buryo butandukanye ariko bose bahuriza ku kuba baba bari mu bihe by’ibiruhuko
by’impera z’umwaka.
Benshi bawizihiza nk’umunsi bibuka ivuka rya Yesu/Yezu bafata nk’umucunguzi wabo bakishimana n’abana bato ari nako banabaha impano. Abandi bawizihiza nk’umunsi ubahuza n’inshuti n’imiryango bagasangira bakongera gusabana kurushaho.
Nk’uko bisanzwe umushumba wa Kiliziya Gatolika buri mwaka atanga ubutumba ku batuye isi bose. Papa Francis mu butumwa bwe muri uyu mwaka wa 2018 yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kubana nk’abavandimwe abo bari bose no muri buri muco cyane cyane mu bihugu bya Yemen na Syria.
Yagize ati: "bitekerezo byanjye biri kuri Yemen nizera ko umuryango mpuzamahanga uzageraho ukagirira impuhwe abana na bariya bantu barembejwe n’intambara n’inzara .kugira ngo abaturage ba Syria cyane cyane abakuwe mu byabo ko bagaruka mu gihugu cyabo bakabaho mu mahoro." Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko abantu barenga miliyoni 6 bakuwe mu byabo mu gihugu cya Syria kuva mu myaka 6 ishize.
Src; BBC
TANGA IGITECYEREZO