Kigali

Youtube yashimagije ubunararibonye bwa Tuma Basa ufite inkomoko mu Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/12/2018 7:06
1

Ubuyobozi bwa Youtube bukomeje kwishimira ubunararibonye bwa Tuma Basa ufite inkomoko mu Rwanda nyuma y’amezi 6 ahawe kuyobora igice gishinzwe umuziki ugezweho muri iyi sosiyete.



Ku italiki ya 1 mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo byamenyekanye ku mugaragaro ko Tuma Basa (Tumaini Basaninyenzi) abaye umuyobozi w’icyiciro cy’imiziki igezweho muri sosiyete ya youtube. Ibi byishimiwe n’abatari bacye.

Nyuma y’amezi agera kuri 6 ubuyobozi bwa Youtube bwamugaragarije kumwishimira. Lyor Cohen umuyobozi w’umuziki muri sosiyete ya Youtube yagize ati: "Ubunararibonye bwe mu muziki ni ntagereranwa mu rugendo rwacu rw’umuziki turimo nka Youtube ,mu guhuza abanyamuziki n’abafana babo hirya no hino ku isi."

Tuma Basa akora muri Youtube nyuma yo gukorana n’andi masosiyete ndetse n’abahanzi batandukanye. Tuma Basa yakoze muri Spotify, yanayoboye ibiganiro kuri televiziyo zitandukanye nka MTV, BET no kuri televiziyo yitwa REVOLT y’icyamamare mu muziki  P.Diddy.

Youtube

Tuma Basa aherutse kwambika impeta y’urudashira umukunzi we w’umunyamerikakazi   usanzwe ari n’umuherwe ufite uruganda rukora indorerwamo z’amaso.

Src: Billiboard .com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hola Boka2 years ago
    Tuma Basa is a humble guy, very professional in music programming. It bothers me to see that the Rwandan media doesn't find ways to link him to Rwandan artists, he has a lot that he can help our music to go worldwide. For your info, he is now in holidays in Rwanda. May you please have an interview with him? Thank you Inyarwanda.com


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND