RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Umunyamakuru wiyamamarije mu barenga 100 i Kayonza ntiyabashije kurenga umutaru -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2018 16:11
1


Kuri icyi cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 urugendo rwo kujonjora abakobwa bazavamo Miss Rwanda wa 2019 rwakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba i Kayonza ahitabiriye abakobwa 101. Muri aka karere hiyamamarije Uwase Justine wahoze ari umunyamakuru kuri Flash Fm, gusa ntiyabashije kurenga umutaru.



Ubwo bamaraga kubapima uburebure, uyu mukobwa yamenyeshejwe ko uburebure bwe butamwemerera kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda cyane ko yabuze santimetero nke bityo asezererwa mu irushanwa gutyo.

Miss Rwanda

Uyu mukobwa yabaye umunyamakuru wa Flash Fm na Flash Tv

Uyu mukobwa yakoze kuri Radio Flash na Flash Tv asoma amakuru mu mwaka wa 2017 aza kubihagarika mu ntangiriro za 2018 atangira imirimo isanzwe. Uyu mukobwa kandi ni umunyeshuri wiga itangazamakuru muri Mount Kenya University aho ari gusoza amasomo ye mu ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho.

Justine yari umwe mu bakobwa 101 bari bariyandikishije ngo bagerageze amahirwe yo kuzahagararira intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2019 gusa kubera ko atari yujuje uburebure busabwa ntiyabashije kuza muri 32 babashije gukomeza. Dore amazina y'abakobwa 32 babashije gukomeza mu gice cyo guhatana i Kayonza:

1. Mukeshimana Lea

2. Uwase Irene

3. Uwihirwe Yasipi Casimir

4. Gasana Isimbi Sandra

5. Umugwaneza Cynthia

6. Amanda Teta Monatha

7. Mukunzi Teta Sonia

8. Inyumba Charlotte

9. Umulisa Divine

10. Ndahiro Nadine

11. Mutesi Nadege

12. Mugwaneza Emelyne

13. Kayitesi Shivan

14. Niyonshuti Assoumpta

15. Buramba Cynthia

16. Higiro Joally

17. Keza Yusra

18. Ingabire Jeanette

19. Bayera Nisha Keza

20. Igihozo Darine

21. Teta Christella

22. Niyibigira Kellia

23. Gwizimpundu Huguette

24. Murebwayire Irene

25. Esther Favor

26. Shemererwa Noella

27. Mutoni Queen Peace

28. Munezero Christine

29. Irebe Natacha

30. Uwase Tania

31. Mukangwije Dona

32. Kicoco Doreen

Miss Rwanda

Justine ntiyahiriwe n'urugendo muri Miss Rwanda 2019

Miss Rwanda

Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • famic5 years ago
    uzaze nkongerere k'uburebure kbsa!





Inyarwanda BACKGROUND