Mu ijoro ryacyeye tariki 22/12/2018 ni bwo abana bato bagize Watoto Children's choir bakoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y'ibitaramo binyuranye bamaze iminsi bakorera mu bihugu bitandukanye bigize imigabane nk'Uburayi na Amerika.
Igitaramo bakoreye mu Rwanda cyitwa 'Turabakunda Christmas
Rwanda Tour'. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition
Center ahazwa nka Camp Kigali kuva saa kumi moya z'ijoro kugeza saa
tatu n’igice z’ijoro, icyakora kirangwa n’ubwitabire bucye, gusa abacyitabiriye
bahagiriye ibihe byiza na cyane ko aba bana bagaragaje ubuhanga buhanitse
mu kubyinira Imana.
Watoto Children's choir mu gitaramo bakoreye i Kigali
Mu muziki w’umwimerere n’imibyinire idasanzwe, aba bana baririmbye
indirimbo zabo zinyuranye abantu barizihirwa cyane. Bafashe umwanya bifuriza
abanyarwanda kuzagira Noheli nziza ndetse n’Umwaka mushya muhire wa 2019. Bavuze
ko bazagaruka ndetse na bob aha ikaze abanyarwanda muri Uganda. Aline Gahongayire
uherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda
2018 yaririmbye muri iki gitaramo.
Aline Gahongayire yavuze ko nawe ari umunyamuryango wa Watoto
Children’s choir ashingingiye ahanini ku kuntu abakunda cyane. Yasabye aba bana
kuzagaruka mu Rwanda kuri Noheli y’umwaka utaha abizeza ko hazaba hari abantu
benshi cyane ku buryo salle izaba yuzuye. Yahise abatera inkunga abemerera
kujya abaha amadorali ijana buri mwaka (100$).
Ni ubwa mbere Watoto Children’s choir ikoreye igitaramo mu
Rwanda by’akarusho u Rwanda akaba ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika bataramiyemo.
Ni mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibihugu binyuranye i Burayi no muri
Amerika y’Epfo. Mu bitaramo bakoreye muri ibyo bihugu harimo ibyo bakoreye
muri; Brezil (bamazemo amezi atatu),
Ubudage, Switzerland, Sweden, Canada, Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
n’ahandi.
Watoto children's choir ni korali ikunzwe bikomeye muri
Uganda, mu karere na Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri
Afrika muri korali z'abana. Igizwe n'abana b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi
babo cyangwa babuze ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse
n'abishwe n'intambara. Mu baririmbyi b’iyin korali harimo n’abana bavuye ku
muhanda. Abayigize bose basengera muri Watoto church rimwe mu matorero akomeye
cyane muri Uganda.
Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye
zirimo; Holding on, Oh what love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga
miliyoni eshanu n'ibihumbi 600), Beat of your love (imaze kurebwa kuri Youtube
inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300), Signs & wonders, Webale
(Thank you) n'izindi zinyuranye.
Watoto Children's choir bataramiye mu Rwanda nyuma y'i Burayi no muri Amerika
REBA HANO 'OH WHAT LOVE' (BE EXALTED) YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR
AMAFOTO: Esther Nakalema
TANGA IGITECYEREZO