Ikipe ya Mukura Victory Sport ibarizwa mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yageze mu ijonjora cya gatatu ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019 ikuyemo Al Hilal El Obeid kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko umukino wo kwishyura wari urangiye amakipe anganya 0-0.
Ni umukino amakipe yombi yagerageje gushaka amahirwe yo
kureba mu izamu ariko iminota 90’ irangira nta n’imwe ibashije kubigeraho, ni ko
kwitabaza penaliti amahirwe agasecyera Mukura VS kuko Rwabugiri Omar yakuyemo
penaliti imwe muri eshanu za Al Hilal El Obeid.
Gael Duhayindavyi, Moussa Iddy Djuma, Ndizeye
Innocent, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe ni bo babashije kwinjiza
penaliti za Mukura Victory Sport muri uyu mukino waberaga kuri sitade
mpuzamahanga ya Huye.
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira gukomeza
Abakinnyi ba Mukura VS bateruye umutoza Haringingo Francis
11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
11 ba Al Hilal El Obeid babanje mu kibuga
INKURU IRAMBUYE N’AMAFOTO AHAGIJE NI MU NKURU ITAHA…
TANGA IGITECYEREZO