RFL
Kigali

TOTAL CAF CC: Mukura Victory Sport yageze mu ijonjora rya gatatu isezereye Al Hilal El Obeid kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2018 18:29
1


Ikipe ya Mukura Victory Sport ibarizwa mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yageze mu ijonjora cya gatatu ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019 ikuyemo Al Hilal El Obeid kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko umukino wo kwishyura wari urangiye amakipe anganya 0-0.



Ni umukino amakipe yombi yagerageje gushaka amahirwe yo kureba mu izamu ariko iminota 90’ irangira nta n’imwe ibashije kubigeraho, ni ko kwitabaza penaliti amahirwe agasecyera Mukura VS kuko Rwabugiri Omar yakuyemo penaliti imwe muri eshanu za Al Hilal El Obeid.

Gael Duhayindavyi, Moussa Iddy Djuma, Ndizeye Innocent, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe ni bo babashije kwinjiza penaliti za Mukura Victory Sport muri uyu mukino waberaga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.







Abakinnyi ba Mukura VS bishimira gukomeza 



Abakinnyi ba Mukura VS bateruye umutoza Haringingo Francis


11 ba Mukura VS babanje mu kibuga 


11 ba Al Hilal El Obeid babanje mu kibuga 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)

INKURU IRAMBUYE N’AMAFOTO AHAGIJE NI MU NKURU ITAHA…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzamurambaho theogene5 years ago
    Mukura ihaye ishema abanyarwa sinkayayindi yikojejeyo igasanga Atari ibyayo





Inyarwanda BACKGROUND