Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21/12/2018, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (Bralirwa Ltd) rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya Heineken yengewe mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ubuyobozi bw'uruganda rwa Bralirwa busobanura
ko bwatangiye kwengera iyi nzoga mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere politiki
ya leta yiswe Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu
no kugabanya ibitumizwa mu mahanga. Iyi nzoga icupa rimwe rihagaze amafaranga
800 Rwf ku mucuruzi usanzwe, mu gihe ubusanzwe ryaguraga 1.000 Rwf.
Sebera Michel /MINICOM
Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda MINICOM, SEBERA Michel yashimye Bralirwa ku nkunga yateye gahunda y'ibikorerwa mu Rwanda.
Gusa bitandukanye n'uko byari bisanzwe ku bucuruzi bwa Heineken iri cupa ry’iyi nzoga nshya rizajya risubizwa umucuruzi, mu gihe ubusazwe ryakoreshwaga rimwe gusa. Ubusanzwe inzoga ya Heineken yoherezwaga mu Rwanda iturutse mu Buholandi.
Ni umuhango witabiriwe n'abatari bacye
Bralirwa ibaye uruganda rwa 9 ku isi yose rwengera Heineken hanze y’igihugu cy’u Buhorandi, ahari icyicaro gikuru cy’uruganda rwa Heineken Group.
Byari ibyishimo kuri benshi
Kuri ubu imibare yerekana ko Bralirwa
yungutse miliyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka
wa 2018, mu gihe muri rusange yari yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari
45.4 z’amanyarwanda.
Abayisogongeye buzuye akanyamuneza
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO