RFL
Kigali

Abanyempano bari mu irushanwa ‘I am the future’ bagiye guhatanira kujya mu cyiciro cya nyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 14:14
0


Abanyempano bahatanye mu irushanwa ngarukamwaka ‘I am the future’ bahujwe ari babiri babiri bazarushanwa. Muri buri tsinda hazavamo umwe uzakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rihatanyemo 12.



"I'm the future" ni irushanwa ryatangiye mu Rwanda muri Kemana 2017, riza gusubikwa nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda hashakishwa abanyempano uwa mbere uzatsindira miliyoni 15 Frw.

Kuri ubu hamaze gutangazwa uko bazarushanwa. Kagaje Ange Rita azarushanwa na Mutimutuje Yvette, Birght 5 Fingers bazarushanwa na Igirimbabazi Anick, Gusenga M.France azarushanwa na Bisengimana Yves, Mubogora Yves azarushanwa na Uwingabire Rebecca, Niyitegaka Yayeli azarushanwa na Umwiza Liliane, Mugisha Lionel azarushanwa na Uwamahoro Janviere,

Icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa cyabaye Tariki 08 Ukuboza 2018, icya kabiri cyabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2018. Icya Gatatu giteganyijwe kuba tariki 22 Ukuboza 2018.  

Abahanzi 12 bahatanye mu irushanwa 'I am the future'.

Iki gitaramo kizasiga hamenyekanye abazajya mu cyiciro cya cyuma kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 kibere kuri Hotel des Mille Colines. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10 000 Frw). Gutangira ni saa kumi n’ebyiri (18h:00’).

Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n’umuramyi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, Producer Nicolas wazamuye impano za benshi mu bahanzi Nyarwanda ndetse n’inararibonye mu muziki Ian wo muri Kenya, wabaye kimenyabose binyuze mu irushanwa ‘Tusker Project Fame’ ryasenyutse.

I am the future’ ni irushanwa ngaruka mwaka rihuje hamwe abanyempano bazwi n’abandi bashaka kumenyekanisha birushijeho impano yabo. Abahanzi bahatanyemo baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Uzegukana iri rushanwa azahabwa miliyoni 15 Frw anagirane amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ya Future Records, uwa kabiri azahabwa miliyoni 7 Frw.

 AMAFOTO:

Bright 5 Singers na Igirimbabazi Anick.

Mugisha Lionel na Uwamahoro Janviere.

Mubogora Desire na Uwingabire Rebecca.

Niyitegeka Yayeli na Umwiza Liliane.

Gusenga M.France na Bisengimana Yves.

Kagaju Ange Rita na Mutimutuje Yvette.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND