Kigali

Ese Cyril Ramaphosa ushinjwa gutiza umurindi umutekano muke muri Congo yabihanirwa?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/02/2025 15:24
0


Inteko Nshingamategeko muri Afurika y’Epfo yatangiye gushinja Perezida wabo, Cyril Ramaphosa kuba ari kohereza ingabo za SANDF gupfira mu Burasirazuba bwa Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe we arimo kwikurirayo amabuye bituma umutekano muri DRC ukomeza kuzamba we yitwikiriye ko abasirikare be bagiye kugarura amahoro.



Nyuma yo kohereza ingabo muri DRC ndetse akavuga ko nubwo ziri kuhagwa adateze kuzihakura, abagize Inteko Ishinga Amategeko barashinja Perezida Cyril Ramaphosa gushyira mu kaga ubuzima bw’abasirikare ku bw'inyungu ze bwite n’umuryango we.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano yahuje abagize Inteko Ishinga Amatgeko ndetse n’abayobozi bakuru mu by’umutekano muri Afurika y’Epfo barimo na Minisitiri w’umutekano, Umugaba mukuru w’ingabo, abakuriye abahoze ari abasirikare ndetse n’abandi batandukanye.

Mu byo benshi bahuriyeho muri iyi nama, ni uko ngo Perezida Cyril Ramaphosa ari kugira ikiguzi ubuzima bw’abasirikare ba Afurika y’Epfo ku mabuye ari kwiba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi nabo ubwabo ayo mabuye bayafite aho gupfira ku mabuye y’abandi.

Ibi Abadepite bavuze ko bihuye neza n’ibyo umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aherutse gutangaza ku rubuga rwa X avuga ko abaturage ba Afurika y’Epfo bakwiye kumenya ukuri ku biri kubera muri DRC ndetse n’impamvu abasirikare babo bari kuhapfira aho gutamika u Rwanda amahanga yose kandi barubeshyera ahubwo bayobya uburari bw'ibyo bari gukora.

Ibi Cyril Ramaphosa ashinjwa ntibyavuye ku banyamahanga ahubwo yatangiye no gushinjwa na bamwe mu bayobozi bafatanyije kuyobora ku buryo bigaragara ko byaba ari ukuri kuzuye dore ko abadepite muri Afurika y’Epfo bifuza ko abashinzwe umutekano bose bahita begura kubwo gufata icyemezo cyo kohereza ingabo muri DRC.

Nyamara nubwo bimeze bityo, hari icyo amategeko mpuzamahanga avuga ku muntu uteza intambara cyangwa se umuntu utiza umurindi intambara nubwo hashobora kubaho intege nke ku bashyira mu bikorwa ayo mategeko bityo ntashyirwe mu bikorwa.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruhana umuntu ku giti cye ku byaha bitandukanye nk’ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha bya Jenoside. Niba umukuru w’igihugu yatanze itegeko cyangwa ashyigikiye ibikorwa by’intambara byangiza abasivili, ashobora gukurikiranwa mu mategeko.

Urugero rwa hafi, Uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yashinjwe ibyaha by’intambara na ICC kubera ibyo yakoze muri Darfur nubwo kuva mu mwaka wa 2009, ICC itari yamufata ahubwo we yafunzwe n'abamukuye ku butegetsi.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UN Security Council) gashobora gushyiraho ibihano (nko kubuzwa kwinjira mu bindi bihugu, gufatirwa imitungo, no gukumirwa mu bucuruzi) ku bayobozi bateza amakimbirane n’intambara mu bihugu bitandukanye.

Bamwe mu bagize uruhare mu ntambara ya Siriya na Libiya barimo Muammar Gaddafi, Hannibal Muammar Gaddafi, Atef Najib, Khalid Qaddour, Maher al-Assad, Bashar al-Assad n’abandi batandukanye bafatiwe ibihano kubwo kugira uruhare mu ntambara n’amakimbirane hagati y’ibi bihugu.

Urukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (ICJ) rukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, rushobora kwemeza ko igihugu runaka cyarenze ku mategeko mpuzamahanga. Nubwo rutakurikirana abantu ku giti cyabo, rushobora gufata icyemezo gishyira igihugu mu majwi no kugitegeka gutanga indishyi cyangwa se rugashyikiriza ibimenyetso ICC hanyuma igakurikirana abantu ku giti cyabo.

Niba ibyo bikorwa bya SANDF bifitanye isano n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora kugira ingaruka ku baturage ba Congo, bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasira inyokomuntu nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Mu gihe Urukiko mpuzamahanga rwa ICC rubonye ibimenyetso bikomeye, rufite ubushobozi bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, cyangwa Jenoside. Habonetse ibimenyetso bikomeye, Perezida ashobora gutangirwa impapuro zimuta muri yombi.

Nyamara nubwo bimeze bityo, nta bimenyetso bihamye biratangazwa byemeza ko Perezida Cyril Ramaphosa afite uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ubusahuzi muri RDC ku buryo byahita bishingirwaho akaburanishwa cyangwa agatabwa muri yombi.

Mu gihe ibimenyetso bifatika bibonetse, amategeko mpuzamahanga afite uburyo bwo gukurikirana no guhana abashinjwa ibyaha nk’ibi.

 
Cyril Ramaphosa yatangiye gushinjwa n'abayobozi bo muri Afurika y'Epfo gutiza umurindi umutekano mucye muri DRC we yishakira amabuye y'agaciro


Kugeza aka kanya, nta bimenyetso bikomeye bihari ku buryo Cyril Ramaphosa yakurikiranwa


Abadepite muri Afurika y'Epfo barashinja Cyril Ramaphosa kujya gufatanya na DRC mu kurwanya abanturage bayo aho kubungabunga amahoro nk'uko we abyita






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND