Kigali

2 Baba na Tiwa Savage bari mu bazatarama mu birori byo gutora Miss Africa aho u Rwanda ruhagarariwe na Irebe Natacha Ursule

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/12/2018 9:41
0


Muri iyi minsi umukobwa w'umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule ni umwe mu bakobwa 21 bahatanira ikamba rya Miss Africa riri kubera muri Nigeria. Tariki 27 Ukuboza 2018 ni bwo iri rushanwa rizaba rirangira kuri ubu hakaba hamaze gutangazwa abahanzi bazaba basusurutsa abazitabira ibirori byo gusoza iri rushanwa.



Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus. Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe.

Byamaze gutangazwa ko ubwo hazaba hatorwa Nyampinga wa Afurika muri iri rushanwa hazaba hari abahanzi b'ibyamamare bazasusurutsa abazitabira ibi birori. Muri abo bahanzi harimo Tiwa Savage uri mu bakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika, 2Face Idibia wahinduye izina rye akiyita TUBABA n'abandi bazaba bataramira abazitabira ibi birori bizatorerwamo Nyampinga wa Afurika.

Irebe Natacha

Irebe Natacha Ursule 

Irebe Natacha ari kubarizwa muri Nigeria aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Africa rizabera mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River  ku wa 27 Ukuboza 2018. Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

KANDA HANO UBASHE GUTORAIREBE NATACHA URSULE UMWONGERERE AMAHIRWE YO KWEGUKANA IKAMBA RYA MISS AFRICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND