RFL
Kigali

Inama ya nyuma Yvan Buravan yakoreye i Paris yemeje gahunda y'ibitaramo azakora bizenguruka Afurika n'icyo azakorera mu Bufaransa -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2018 14:47
1


Yvan Buravan muri iyi minsi yari ari mu gihugu cy'u Bufaransa aho ari mu kiruhuko ndetse no mu bikorwa binyuranye bya muzika. Uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes uyu mwaka ubusanzwe usibye ama euros 10000 ahembwa anategurirwa ibitaramo bizenguruka ibihugu bya Afurika bikoresha igifaransa, akanategurirwa igitaramo i Paris.



Muri iyi minsi Yvan Buravan yari amaze igihe mu gihugu cy'u Bufaransa yakoreyeyo ibikorwa binyuranye bijyanye no guteza imbere umuziki we. Mbere yo kuvayo uyu muhanzi akaba yagiranye inama n'abategura Prix Decouvertes bemeranya gahunda yose y'ibitaramo bizenguruka ibihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw'igifaransa ndetse n'igitaramo cya nyuma agomba gukorera i Paris.

Nk'uko yabishyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha Yvan Buravan yatangaje ko inama ya nyuma yakoze yarangiye yumvikanye n'abategura Prix Decouvertes kuri gahunda y'ibitaramo bye. Yateguje abakunzi be ko amatariki y'ibi bitaramo azajya hanze mu minsi ya vuba cyane. Byitezwe ko ibi bitaramo bizarangira mu gitaramo azakorera i Paris muri Gicurasi 2019.

Buravan

Yvan Buravan agarutse mu Rwanda kwitabira iki gitaramo

Yvan Buravan wari umaze igihe mu Bufaransa agomba kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018 cyane ko ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya MTN Rwanda giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 igitaramo cyiswe Izihirwe na MTN kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha aho uyu muhanzi agomba gufatanya n'abandi barimo Charly na Nina, Riderman na Bruce Melody guhera saa saba z'amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Buravan

Buravan

Yvan Buravan nyuma y'inama yemerejwemo ibi bitaramo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkundie5 years ago
    Abanye Mpano Bacahe Ndu Mukomedi Nabuzubu Shobozi Bwako Ra Filime. Inamaza Nyu Mwaduha Zira Cyenewe.





Inyarwanda BACKGROUND