Benshi bamuzi nka Mighty Popo ariko amazina yiswe n’ababyeyi ni Murigande Jacques. Ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya muzika mu Rwanda, kugeza ubu inzozi ze zabaye impamo iri shuri ririho anaribereye umuyobozi.
Amazina: Murigande Jacques
Igihe yavukiye: 22/07/1966
Icyo akora ubu: Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki
rya Nyundo
Irangamimerere:Ni umugabo wubatse, afite
abana 4 (Isimbi, Ntwali, Isaro na Juru)
Ibyo yize: Mighty Popo afite impamyabumenyi
z’icyiciro cya 2 cya kaminuza zigera kuri 4, gusa aterwa ishema cyane n’ibyo
yabashije kwiga no kugeraho mu muziki.
Ikimutera imbaraga: Ubuzima nicyo kimutera
imbaraga mu byo akora byose
Ibyo azwiho: Azwi nk’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki
rya Nyundo ariko ni n’umuhanzi wakunze kwibanda cyane ku njyana gakondo.
Ni we wagize uruhare mu kubaho kw’iserukiramuco
ngarukamwaka rya Kigali Up.
Icyo yifuza: Mu magambo ye, Mighty Popo agira ati “sinjya nifuza, sinjya nicuza, mparanira kurangiza ibyo natangiye, no gufasha abandi uko nshoboye kose”
TANGA IGITECYEREZO