Umunyamuziki Ed Sheeran yicaye ku mwanya w’icyubahiro mu bahanzi b’amazina azwi bakoze ibitaramo by’umwimerere byazengurutse imigabane muri 2018. Yinjize amadorali miliyoni 423, yakuye mu matike miliyoni 4.86 yagurishije mu ruhererekane rw’ibitaramo yise “Divide”.
Ed Sheeran waririmbye indirimbo nka ‘Perfect” igakundwa bikomeye, yagurishije amatike 4,860, 482 mu mijyi 53, akora ibitaramo 94 byamwinjirije amadorali miliyoni 432.
Urubuga Pollstar rukora urutonde rwari buri mwaka rwerekana uko abahanzi binjije amafaranga binyuze mu bitaramo no mu matike bagurishije, ruvuga ko hari hashize imyaka isaga 30 nta wundi muntu winjiza amafaranga angana gutya.
Bavuze ko umwaka wa 2017 ku mwanya wa mbere hari itsinda U2, binyuze mu bitaramo byabo “Joshua Tree” byabinjirije amadorali miliyoni 316. Bakoze kandi ibitaramo bise ‘360 ’ hagati y’umwaka wa 2009-2011 basaruramo amadorali miliyoni 736.
Ed Sheeran ari ku gasongero k'abanyamuziki binjije menshi mu bitaramo n'amatike bagurushije muri 2018
Bavuze kandi ko agahigo k’uyu mwaka ari uko abari mu myanya icumi ya mbere bisangije amadorali miliyari ebyiri($2bn) bivuye ku madorali miliyari imwe n’ibice umunani($1,8bn) y’abari mu myanya icumi ya mbere muri 2017.
Taylor Swift ari ku mwanya wa kabiri n’amadorali miliyoni 345 ($345m) yakuye mu matike miliyoni 2.88 (2.88 m) yagurishije mu bitaramo yise ‘Reputation tour’. We na Ed Sheeran babarirwa imisoro 14% binjije mu bahanzi bagera ku ijana bakoze ibitaramo bizengurika imigabane.
Bakurikirwa na Jay-Z ndetse na Beyonce binyuze mu bitaramo “Run II tour” byabinjirije agera ku madorali miliyoni 254 ($254m) bakuye mu matike miliyoni 2.16 bagurishije. Abahanzi nka: Pink, Bruno Mars, The Eagles, Justin Timberlake, Roger Waters, U2 ndetse n’abandi baza kuri uru rutonde rw’abahanzi.
Ed Sheeran ayoboye uru rutonde ku isi n'amadorali
miliyoni 432, mu gihe Taylor Swift ari ku mwanya wa mbere mu bakoze ibitaramo
bikanjiriza menshi muri Amerika y’Amajyaruguru, afite amadorali miliyoni 277.2. Swift kandi
aza ku mwanya wa kabiri ku isi yose na madorali miliyoni 345 akurikirwa na
Beyonce ndetse na Jay Z ufite amadorali miliyoni 254.1.
Abahanzi 10 bambere binjije amafaranga menshi binyuze mu bitaramo by’uruhererekane bakoze muri 2018:
Amafaranga (mu madorali) — Abahanzi — amatike
bagurishije
$432.4 — Ed Sheeran — 4,860,482
345.1 — Taylor Swift — 2,888,892
254.1 — Jay-Z / Beyoncé — 2,169,050
169.2 — Pink — 1,285,411
167.6 — Bruno Mars — 1,290,438
166.0 — Eagles — 964,245
151.0 — Justin Timberlake — 1,193,365
131.3 — Roger Waters — 1,448,771
126.2 — U2 — 927,034*
116.6 — The Rolling Stones — 750,914
Abahanzi binjije amafaranga menshi mu bitaramo bakoreye muri Amerika y’Amajyaruguru muri 2018:
Amafaranga (mu madorali) — Abahanzi — amatike
bagurishije
$277.3 — Taylor Swift — 1,268,706
166.4 — Jay-Z / Beyoncé — 1,298,038
166.0 — Eagles — 964,245
114.4 — Kenny Chesney — 1,297,731
110.0 — Justin Timberlake — 791,780
105.0 — Ed Sheeran — 1,136,497
97.8 — Journey / Def Leppard — 1,000,272
95.3 — Pink — 688,558
88.3 — Springsteen On Broadway — 173,461
79.0 — Drake — 678,410
Ed Sheeran na Taylor Swift mu gitararamo bahuriyemo muri 2017.
TANGA IGITECYEREZO