Kigali

Yvan Buravan ari kubarizwa mu Bufaransa aho yagiranye amasezerano na sosiyete 'SACEM' ikomeye ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 14:31
0


Yvan Buravan nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka yamurikiyemo Album ye ya mbere yise "The Love Lab" kuri ubu yamaze kwerekeza ku mugabane w'Uburayi mu gihugu cy'u Bufaransa aho ari gukorera ikiruhuko yahawe na New Level inzu ifasha abahanzi bakorana.



 

Nk'uko amakuru ava muri New Level abihamya Yvan Buravan yavuye mu Rwanda tariki 11 Ukuboza 2018 yerekeje mu Bufaransa, uru rugendo rwe rukaba ruhatse ikiruhuko hafi cy'ukwezi agomba gukorera muri iki gihugu mbere y'uko agaruka mu Rwanda gukomeza imirimo yo gutangira gutegura Album ye ya kabiri ndetse anamamaza indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere.

Mukasa Jean Marie umuyobozi wa New Level yabwiye Inyarwanda.com ko uyu muhanzi atagiye ku butumire bwa Prix Decouvertes cyane ko bo bazamutumira muri Gicurasi umwaka utaha wa 2019. Buravan ariko ngo n'ubwo yagiye mu buryo bwo kuruhuka hari ibikorwa bijyanye na muzika agomba gukorerayo birimo kuganira n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa 'Media tour' ndetse no kugira ama kompanyi bagirana amasezerano. 

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com kimwe mu byari byamujyanye mu Bufaransa harimo no gusinyana amasezerano na kompanyi yamufasha gucuruza ibihangano bye mu buryo bugezweho. Nk'uko Yvan Buravan yabitangarije Inyarwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018 ni bwo yagiranye amasezerano na sosiyete yitwa SACEM igomba gukurikirana ibihangano bye bahereye kuri Album ye ya mbere yise "The Love Lab" aherutse kumurikira mu itaramo cyabereye muri Camp Kigali. 

SACEM (Société des auteurs, compositeurs et éditeurs de musique) yasinyanye amasezerano na Yvan Buravan, ni sosiyete iri mu zikomeye ku isi mu zikurikirana inyungu z'umuhanzi ku gihangano cye aho cyakoreshejwe hose ku Isi.

Yvan Buravan

Buravan ubwo yari ageze ku cyicaro cya Sacem mu Bufaransa

Yvan Buravan

Yvan Buravan yajyanye Album ye kuyandikisha muri SACEM

Yvan Buravan

Yvan Buravan mu biro bya SACEM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND