Ufitenema Yvette umugore w’umunyarwenya, umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’injyana ya Reggae, Bisangwa Nganji Benjamin [Ben Nganji], avuga ko umugabo we yamubaye hafi mu rugendo rw’amasomo yasoje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Yvette ni umwe mu banyeshuri bahamwe impamyabumenyi ya Kaminuza muri ULK, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018. Yavuze ko ashima byimazeyo umugabo we wamubaye hafi mu rugendo rwe kuva ku munsi wa mbere atangira amasomo. Ati “ Ndashimira umugabo wanjye ko yambaye hafi kuva ku munsi wa mbere ntangira ishuri, yambereye umubyeyi mwiza ,yamfashaga gusubira mu byo nize kandi akangira inama ambwira ko nta kidashoboka iyo umuntu afite ubushake.
Yavuze kandi ko umugabo we yamwigaragarije ubwo yibarukaga umwana we , ngo Ben Nganji yaramufashaga akaruhuka nyamara we ataruhutse. Yagize ati “ Yangaragarije ko turi kumwe kandi cyane ubwo nabyaraga Miguel. Murabizi ukuntu agahinja karushya,yarakamfashaga nkaryama nkaruhuka atari uko we yaruhutse ahubwo ari ubwitange bumuvuye ku mutima. Ibyo byanteye gukora cyane niga mfite ‘courage’ kugira ngo nzabone umusaruro ufatika.
Ben Nganji yashyigikiye bikomeye umugore we.
Uyu mugore yanavuze kandi ko ari kenshi Ben yasigaranaga umwana we yagiye ku ishuri, ati “Yasigaranaga umwana nkajya ku ishuri nkiga nshyize umutima hamwe nkatahira rimwe nabandi . Twabaga dufite abakozi ariko ibyo ntiyabyitagaho kuko yifitiye impano yo gukunda abana,”
Yungamo ati “Sinzibagirwa uburyo umugabo wanjye yajyaga anyigisha imibare avuye ku kazi ananiwe .Kandi agomba kuzinduka asubira mu kazi mu gitondo cya kare.” Umugore wa Beni Nganji, mu gitabo cye yanditse asoza kaminuza, yanditse ‘ku musanzu w’Imisoro mu iterambere ry’Igihugu’.
Umugore wa Ben Nganji yamushimiye uburyo yamubaye hafi mu rugendo rw'amasomo.
TANGA IGITECYEREZO