Zizou Alpacino ni izina ryamamaye muri muzika y'u Rwanda ariko rirushaho kwamamara ubwo uyu mugabo yazanaga gahunda zo guhuriza abahanzi b'ibyamamare mu ndirimbo imwe. Yakoze indirimbo zakunzwe icyakora nyuma y'igihe adakora izi ndirimbo Zizou Alpacino yubuye ibyo gukora indirimbo zihuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare.
Kuri ubu Zizou Alpacino yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Wimfatanya n'Isi" iyi ikaba ari indirimbo ihuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare barimo; Social Mula, King James, Uncle Austin, Diplomate na Ziggy 55. Ni indirimbo nshya Zizou Alpacino ashyize hanze nyuma y'igihe kinini adakora ibijyanye n'indirimbo cyane ko yasaga n'uwashyize ingufu mu gukora studio ya Monster ari naho hakorewe iyi ndirimbo.
Zizou Alpacacino
Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Knox Beat usanzwe akorera indirimbo muri Monster Record mu gihe Lyrics Video yayo nayo yakorewe muri Monster Image na Karan WiseMan utunganya amashusho muri iyi studio. Indirimbo Wimfatanya n'Isi igiye hanze ikurikira; Fata fata, Bagupfusha ubusa, Niko nabaye, Vuba Vuba, Arambona agaseka n'izindi Zizou Alpacino yagiye ahurizamo abahanzi zikamamara ku rwego rwo hejuru.
REBA HANO IYI NDIRIMBO "WIMFATANYA N'ISI" YA ZIZOUAL PACINO N'ABAHANZI B'IBYAMAMARE
TANGA IGITECYEREZO