Mu minsi ishize inkuru yavugwaga cyane yari iy’igitaramo cy’umuhanzi Yvan Buravan yise ‘Love Lab’ kikaba hari amateka cyasize tutari bugarukeho dore ko Inyarwanda.com yabagejejeho imigendekere yacyo yose.
Muri icyo gitaramo rero, kamwe mu dushya Buravan yakoze ni uko buri wese wari witabiriye kiriya gitaramo yamuhaye impano y’ururabo nk’ikimenyetso cy’urukundo abakunda, ndetse binajyanye n’izina ry’umuzingo we. Abenshi babisanishije n’izina rye, Burabyo bavuga ko yatanze uburabyo ngo abishimangire cyane.
Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabajije icyo abandi bahanzi bazakora agendeye ku byo Buravan yakoze agira ati“Nyuma y’uko Buravan aduhaye ururabo kubera izina rye ari Burabyo, ubwo Bulldog na Rusake nimukora show muzaduha iki?” Nk’uko byumvikana ukivuga ayo mazina, bamwe mu basubije kuri ubu butumwa bavugaga ko Bulldogg azatanga imbwa cyangwa ibibwana naho Rusake (Riderman) agatanga inkoko nk’uko yigeze kubikora ubwo yamurikagara Album ye ya mbere ‘Rutenderi’.
Dore ikibazo Anita Pendo yabajije kuri Instagram ye
Umuraperi Bulldogg ubwo yasubizaga kuri iyi Post ya Anita Pendo byatunguye benshi cyane bitewe n’igisubizo yatanze aho yavuze ko we azemera bakamukora ku myanya ye y’ibanga. Ni ubutumwa yanyujije mu rurimi rw’icyongereza maze Anita Pendo ariyamira cyane avuga ko bizaba ari ibidasanzwe.
Mu kaziga gatukura ni igisubizo cya Bulldogg
TANGA IGITECYEREZO