RFL
Kigali

Dj Marnaud agiye kwerekeza muri Nigeria aho azacuranga mu gitaramo cyatumiwemo Wizkid

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2018 9:50
0


Dj Marnaud umwe mu ba Dj cyangwa se abavangavanga imiziki bakomeye hano mu Rwanda, kuri ubu yatangiye imyiteguro yo kujya gucurangira muri Nigeria aho azaba yitabiriye igitaramo cyatumiwemo icyamamare muri muzika ya Nigeria, WizKid.



Nk'uko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera mu mujyi wa Abuja aho umuhanzi mukuru watumiwe ari Wizkid. Mbere y'uko ajya ku rubyiniro abatuye Nigeria bazaba bacurangirwa umuziki na Dj Marnaud uzafungura igitaramo.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 16 Ukuboza 2018. Dj Marnaud yashimishijwe bikomeye no gutumirwa muri iki gitaramo kizabera muri Nigeria. Dj Marnaud yagize ati"Imana yarahabaye kuva ku munsi wa mbere, nishimiye kuzafungura urubyiniro rw'icyamamare Wizkid muri Nigeria. Tariki 16 Ukuboza 2018 nzaba mpagarariye u Rwanda...".

Dj Marnaud

Dj Marnaud araba ari muri Nigeria mu minsi ya vuba 

Dj Marnaud yamamaye cyane nk'umu Dj ariko ukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Bape" yakoranye na Active ndetse kuri ubu akaba afite hanze indirimbo nshya yakoranye na Dj Pius bise "Ribuyu". Uku gukorana indirimbo n'abahanzi byatumye Dj Marnaud yamamara byoroshye bijyanye n'uko ari umwe mu bahanga mu kuvangavanga imiziki bituma akomeje kuzamura izina rye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND