Kigali

Bwa mbere mu mateka, Uganda yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Nyampinga w'isi (Miss World)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 14:13
4


Umukobwa witwa Quiin Abenakyo wo muri Uganda yageze mu cya nyuma cy’irushanwa rishakisha Nyampinga w’Isi (Miss World 2018). Ni ubwa mbere Uganda igeze muri iki cyiciro kuva iri rushanwa ryabaho. Ku nshuro ya 68 Miss World iri kubera i Sanya mu Bushinwa.



Miss Abenakyo w’imyaka 22 y’amavuko yageze muri iki cyiciro ahigitse umunya-Argentina ahita ashyirwa mu bakobwa 30 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, ati “Mwakoze neza Uganda.”

Binyuze kuri internet, abagera kuri miliyari ebyiri bakurikiranye irushwanwa, miliyoni makumyabiri batora bemeza abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batsinze neza ibibazo babajijwe bijyanye no gusuzuma ubumenyi ‘Head to Head Challenge’. Uko ari 20 bahagaze imbere y’akanama nkemurampaka bavuga ibikorwa bakoze mu bihugu bakomokamo mu gushyigikira gahunda y'uubwiza bufite intego.

Imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka, Quiin yavuze ko mu gihe amaranye ikamba, ubwiza bwe yabubyaje gukora ubukangurambaga bujyanye no guhangana n’inda zitateguwe mu rubyiruko dore ko umwana umwe muri bane muri Uganda aba atwite mu bafite hagati y’imyaka 14 na 19.

Yagize ati “Ntewe ishema kandi ncishijwe bugufi no kuba narakoze iyi mirimo yose nyikoreye mu gihugu cyanjye. Nemera ko buri mukobwa aba afite inzozi n’intego aba ashaka kugeraho.”  Quiin afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza, yize ibijyanye na ‘Business Computing’.

Akimara kumva ko yinjiye mu bakobwa icumi bakomeje mu irushanwa yahise avuga ko ari ku nshuro ya mbere Uganda igeze muri iki cyiciro, ibintu byashimishije abari bakuriye uyu muhango. Yagize ati “Ubu ni ku nshuro ya mbere Uganda yinjira mu cyiciro cya nyuma [muri Top 30]. Ndishimye cyane kandi ntewe ishema nabyo,”

Uyu mukobwa afite inyota yo kumenya guteka ndetse afite inzozi z’uko umunsi umwe azaba ari umugore w’umushoramari. Avuga ko mu bihe by’ingenzi byamushimishije mu buzima bwe ari igihe yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya ‘New York Fashion Week’. Mu bindi akunda harimo na filime yitwa ‘Coming to America’, agakunda gusoma no gutembera nk’uko The New Vision ikomeza ibitangaza.

Akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma kari kagizwe n’Umuhindekazi Manushi Chhilla, Nyampinga w’Isi 2017; Umunya-Phillipines, Meghan Young wegukanye ikamba rya Miss Word 2013 ndetse n’Umunya-Puerto Rico,  Stephane Del Valle ufite ikamba rya  Nyampinga w’Isi 2016.

Mu gutanga amanota, abagize akanama nkemurampaka bashingiye ku buryo umukobwa yavugiye mu ruhame ndetse n’uburyo yakoresheje ubwiza bwe mu kugurira akamaro sosiyete avukamo.  

Abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma bakomoka muri ibi bihugu: Mauritius, Mauritius, France,  Venezuela, Philippine,  Nigeria, Bangladesh,  Chile, Lebanon, Malaysia, Guadeloupe, Myanmar, India, Nepal, Singapore, Thailand,Bulgaria,  Mexico, Trinidad, Argentina na Uganda.

Bakomeje guhatana hasigaramo abakobwa icumi (10) bahise bahabwa amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma [Top 30] cy’irushanwa Miss World 2018. Abatsinze bakomoka muri ibi bihugu: Mauritius, Venezuela, Bangladesh, Chile, Malaysia, India, Singapore, Thailand, Mexico ndetse na Uganda.

Icyiciro cy’ibazwa ‘The Head to Head Challenge’ cyazanwe muri iri rushanwa muri 2017 ndetse gikomeje gukundwa n’umubare utari mucye.  

Image result for Uganda makes it to Miss World finals for the first time

Nyampinga wa Uganda yinjiye mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa Miss World 2018.

Related image






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime6 years ago
    urwanda ntalurimope
  • Tuyishime Moses6 years ago
    ESE urwand nirwagiyeyo kuki miss wacu atariyo
  • Egide6 years ago
    Iradukunda se yaje kuvamo ko namuhaga amahirwe yaje kuzira iki?
  • ruremesha6 years ago
    Uwacu erega aba yatowe barebye ibindi bitari ubwenge,niyo mpamvu bagarukira ahadashimishije.Bazi ko miss Rwanda agomba kuba ari uruzingo,eh nako anautse cyane, ibindi ntibabyiteho.Hariya rero ntiyabivamo natembere na dieudonne we



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND