Kigali

MTN RWANDA yatanze inkunga ya Miliyoni 10 z'amanyarwanda izafasha abatishoboye mu karere ka Huye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:25/11/2018 10:29
0


MTN Rwanda imaze kuba ubukombe mu gutanga servisi nziza no kuzanira abanyarwanda ibikorwa by'amajyambere. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 yakoranye umuganda rusange n’abaturage b'i Huye mu Murenge wa Simbi mu Kagari ka Mugomore. Aha niho MTN hatangiye inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.



Abakozi batandukanye muri MTN Rwanda bari bayobowe na Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN RWANDA, bifatanyije n’abaturage b'i Huye mu muganda rusange, bacukura imirwanyasuri mu rwego rwo gusigasira ubutaka abaturage bahinzeho imyaka. Nyuma y’umuganda rusange, MTN yatanze sheki ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu guteza imbere imibereho y’abatishoboye bo mu Karere ka Huye.

Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko bazaniye inkunga abaturage batishoboye bo mu Karere ka Huye. Yakomeje avuga ko iyi nkunga babazaniye izabafasha kwiteza imbere bakava mu bukene. Yagize ati: "Uyu munsi twaje kwifatanya namwe gucukura imirwanyasuri by'umwihariko twabazaniye inkunga izabafasha kwiteza imbere mukava mu bukene." 

Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda  

MTN RWANDA ivuga ko iyi nkunga ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda izakorwamo ibikorwa bitatu. Icya mbere ni ukugurira ubwisungane mu kwivuza mituweli abantu basaga 1500, icya kabiri hazasakarwa ubwiherero ku bantu 600. Ikindi abaturage batishoboye 125 bazahabwa amatungo magufi azabafasha kwikenura. Umuyobozi w'karere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Kamana Andre yaburiye aba baturage avuga ko uzamenyekana ko yagurishije itungo azahabwa cyangwa ibindi azahanwa bikomeye.

Kamana André Umuyobozi  wungirije mu karere ka Huye ushinzwe ubukungu 

Fatou Harerimana Visi Perezida wa Sena


Basoje bacinya akadiho, Chantal Kagame ushinzwe ubucuruzi n’imibereho myiza y'abaturage Muri MTN Rwanda abyinana n’aba baturage bari bishimye cyane

REBA ANDI MAFOTO:


 

Bishop Gasatura umuyobozi wungirije muri MTN Foundation

Miliyoni 10 Frw ni zo zahawe akarere ka Huye kanahagaze neza mu gihugu hose mu kwitabira kugura ubwisungane mu kwivuza

Uyu mukecuru yishimiye iyi nkunga abyerekanisha gucinya akadiho ari kumwe n'abayobozi  

Abaturage basusurukijwe n'uru rubyiruko mu mbyino zigezweho 

Kanda hano urebe incamake mu mashusho umunezero aba baturage bo mu murenge wa Simbi bari bafite.

AMAFOTO + VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND