Urugaga rw'ikinamico n'imyiyereko mu Rwanda [Rwanda Performing Arts Federetion] rwafunguwe kumugaragaro hanashimirwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere Ikinamico, Urwenya, Ubusizi ndetse n’Imbyino z’inyamahanga mu Rwanda.
Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo, 2018 bibera kuri Olympic Hotel ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abakinnyi b’Ikinamico Urunana, Musekeweya, ab’Urwenya, Ubusizi, imbyino z’inyamahanga n’abandi bari babukeye mu itangizwa ku mugaragaro k’Urugaga rw’Ikinamico n’Imyiyereko mu Rwanda.
Kuva ibirori bitangiye kugeza bisojwe, ababyitabiriye basekejwe karahava. Byayobowe n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda, Babu na George. Bombi kugira ngo bakire umuyobozi, umubyinnyi, umukinnyi w’ikinamico cyangwa se umunyarwenya babikoraga mu buryo busekeje bikanyura benshi bari bitabiriye uyu muhango.
Hatanzwe amahirwe ku basore bakora umwuga wo gusetsa nabo bagaragaza impano kugeza kuri Joshua, Clapton, Niyitegeka Gratien (Seburikoko) n’abandi bamaze kumenyakana muri uyu mwuga. Aba banyarwenya bose mu gusetswa kwabo, bagiye bagaruka ku mazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, Shaddy Boo, Knowless Butera, Uncle Austin, n’abandi nibo bataramiwe biratinda.
Urugaga rw’ikinamico n’imyiyereko mu Rwanda rwafunguwe.
Aron Niyomwungeri, Umuhanzi mu cyiciro cy’Ikinamico unamenyerewe mu gutegura ibitaramo yabwiye INYARWANDA, ko n’ubwo uruganda rw’ikinamico n’imyiyereko mu Rwanda rukiri rushya ariko rumaze gutera imbere mu ngeri zose.
Yavuze ko uko iterambere rizamuka ari nako ikinamico n’imyiyereko mu Rwanda itera imbere. Ati “Ni ferederasiyo imaze igihe gito ibayeho. Twayimuritse ku mugaragaro kugira ngo abantu batandukanye babashe gusobanukirwa ko iyo federasiyo ihari. Ibyo gukora na gahunda zayo no kwerekana abantu y’uko abo mu ikinamico, ubusizi, imivugo n’ibindi bamaze kwishyira hamwe.
Yakomeje avuga ko hasubijwe inyuma amaso hatekerezwa ku bantu b’indashyikirwa bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ikinamiro n’imyiyereko mu Rwanda. Mu bahembwe harimo abatangije itsinda rya ‘Comedy knights’, Nyabyenda Narcisse, umwanditsi ukomeye w’Ikinamico, abateguye amarushanwa ya ‘National street competition’. Niyomwungeri yasabye inzego za Leta gushyira ubushobizi mu buhanzi kuko byitezweho umusaruro.
Urugaga rw'ikinamico n'imyiyereko mu Rwanda rugizwe n’amahuriro itanu (5) y’abahanzi bakora ikinamico (Rwanda theatre and Drama Union), abanyarwenya (comedy) Rwanda Comedy Club, ababyinnyi b’imbyino za kizungu n’iza gikirisitu (Rwanda Modern and Contemporery Dance Union ), Rwanda Gospel Dance Union n’Inteko y'abasizi Nyarwanda (Rwanda poety Union). Iyi Federasiyo imaze igihe gito ishinzwe ni nayo ivugira amahuriro uko ari atanu, ndetse ikaba inabarizwa mu nama nkuru y'Igihugu y’abahanzi.
AMAFOTO:
Clapton yateye urwenya ku bijyanye n'umunsi w'imperuka.
Umusore wakoresheje umwirongi yanyuze benshi.
Babu na George mu rwenya rwinshi bayoboye ibirori.
Siperansiya muri Seburikoko nawe yari muri uyu muhango.
Umuvugizi wa The Art Perfomance, Mugisha Jerome [uri ibumoso] yakira ishimwe.
Ikinamico yanyuze benshi
Hari abayobozi mu nzego zitandukanye.
Urwenya n'imbyino by'abasore n'inkumi byakirigise benshi.
Seburikoko yanyuze benshi mu mukino w'inzozi yavuze.
Umusizi Carine.
Umunyarwenya Joshua yibanze kuri Shaddy Boo, Abarokore, abayobozi n'abandi
Abagize uruhare mu guteza imbere Uruganda rw'Ikinamico n'imyiyereko mu Rwanda bashimiwe.
Umukinnyi wa filime, Kirenga Saphine [uri ibumoso].
TANGA IGITECYEREZO