Kigali

KIGALI: VJ Spinny yakoze 'Spinny Silent Disco', igitaramo cyitazibagirana mu mitwe y'abanyamujyi bacyitabiriye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/11/2018 15:05
0


Mu minsi ishize ni bwo twakunze kubamenyesha inkuru y'igitaramo cya Silent Disco cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali cyateguwe na VJ Spinny umunyarwanda ukorera akazi ko kuvangavanga imiziki mu mujyi wa Kampala. Iki gitaramo kuri iyi nshuro cyanditse amateka atazibagirana mu mitwe y'abakitabiriye.



Vj Spinny ni umunyarwanda ubusanzwe ukorera akazi ko kuvangavanga imiziki mu gihugu cya Uganda, icyakora akaba akunze cyane mu gutegura ibitaramo bya 'Silent Disco' aho afite igitaramo yise 'Spinny Silent Disco' ari nacyo yakoreye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tarki 3 Ugushyingo 2018. Usibye mu Rwanda ariko uyu musore yagiye akora ibi bitaramo mu bihugu nka Uganda, Kenya n' i Burundi. Ni ubwa mbere uyu musore yari agiye gukorera iki gitaramo cye muri Kigali muri uyu mwaka wa 2018, akaba ari imwe mu mpamvu zatumye iki gitaramo cyitabirwa n'abantu benshi.

Vj Spinny yakoranye n'aba Djs bakomeye barimo; Dj Khaleb, Dj Phil Peter, Dj Mupenzi, Dj Marnaud ndetse na Dj Bryan umwe mu ba Dj b'abahanga i Kampala akaba ari n'umu Dj ukomeye kuri NTV ya Uganda. I Kigali ni ho uyu musore Vj Spinn yakoreye iki gitaramo muri Pacha Club ahahoze hitwa Rosty ya Kimironko ahari hakoraniye imbaga y'abakunzi ba muzika baraye babyina kugeza bukeye.

Muri iki gitaramo byari bigoye gufata umuntu umwe ifoto cyane ko umutekano wari wakajijwe. Hari hari abahanzi b'ibyamamare benshi, abakobwa banyuranye bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, abakinnyi b'imikino itandukanye mbega yari isi y'imyidagaduro. Umwe mu ba Djs ba hano mu Rwanda Phil Peter yagaragaje ubuhanga bwatunguye benshi cyane ko atari izina ryari ryitezweho ubuhanga nk'ubwo yagaragaje kabone n'ubwo atari umuswa ariko muri rusange ari mu ba Djs b'abanyarwanda bacuranze abantu barabyina karahava.

Silent Disco
Silent Disco

Dj Marnaud yari ahari

Silent Disco

Dj Sisqo

Silent Disco
Silent Disco

N'abanyamahanga bari baryohewe cyane

Silent Disco

Dj Bissoso ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu ba Djs yari yaje kuryoherwa n'iki gitaramo

Silent Disco
Silent Disco
Silent Disco

Abantu bari benshi cyane muri iki gitaramo

Silent Disco

Dj Phil Peter umwe mu ba Djs bigaragaje cyane muri iki gitaramo

Silent Disco

Dj Bryan wavuye muri Uganda yashimishije benshi

Silent Disco

Kid Gaju umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda wari witabiriye iki gitaramo

Silent Disco
Silent Disco
Silent Disco

Uncle Austin na Kid Gaju banyuzagamo bakajya kuririmbira abantu zimwe mu ndirimbo zabo

Silent Disco

VJ Mupenzi umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gucuranga bavangavanga imiziki

Silent Disco
Silent Disco
Silent Disco
Silent Disco
Silent Disco
VJ Spinny yongeye kwemeza abanya Kigali ko ari umwe mu ba Djs bakomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND