RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo yise “Giraneza” itsimbataza ubumuntu mu bantu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2018 15:01
1


Umuririmbyi akaba n’umunyempamo mu njyana Gakondo, Clarisse Karasira yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Giraneza’ yumvikana mu buryo bw’amajwi. Ni indirimbo avuga ko yatangiye n’urugendo rwo kuyikorera amashusho agomba gusohoka mu byumweru bitatu biri imbere.



Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukwakira, 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ishimangira ko yinjiye byeruye mu ruhando rw’abanyamuziki nyarwanda kuko n’ubundi amakuru agera kuri INYARWANDA agaragaza ko uyu mukobwa yari asanzwe ari umuririmbyi wibanda ku njyana gakondo n’indirimbo zihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo ye asohoye bwa mbere “Giraneza” iri mu njyana gakondo. Ariko ikaba ifite ibitero bivuga ku buryo abantu bakwiye kubana mo bimakaza ubumuntu n’urukundo.

Clarise

Indirimbo Giraneza , Karasira ayitezeho gutsimbataza ubumuntu mu bantu

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GIRANEZA' YA CLARISSE KARASIRA

Uyu muhanzi mushya wanamenyekanye mu itangazamakuru ndetse nk’umunyamakuru akaba n’umusizi yatubwiye  ko ubuhanzi ari nk’’ubuzima kuri we’ kuko yabutangiye akiri muto akagira inzozi zo kuzafasha guhindura sosiyete binyuze mu bitekerezo bye.

Aha yagize ati “Nabyirutse nisanga mu nganzo kandi ibyo mvanamo (ibihangano) ni butumwa Imana impa nk’ibitekerezo ngo mbugeze kuri rubanda . Ubuhanzi bwanjye bugamije gutanga ibitekerezo byanjye mu guhindura sosiyete kuba nziza kurusha uko iri, nkibanda cyane ku njyana gakondo kuko nayo burya nayirerewemo. Nkunda umuco wacu.”

Karasira avuga ko afite intego yo kwagura ubuhanzi bwe bukagera kure hashoboka ariko yibanda cyane ku bitekerezo abona byakubaka umuntu wuje ubumuntu.

umugeni

Clarisse KARASIRA asanzwe ari umuririmbi wizihira ibirori bya gakondo. Amaze kumenyerwa asohora abageni basabwe.

karasira

Clarisse KARASIRA anazwiho kuba umunyamakuru

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'GIRANEZA' YA KARASIRA CLARISSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hitimana yosiya4 years ago
    Nshaka indirimbo IBINEZA





Inyarwanda BACKGROUND