Umuhanzi Rafiki Mazimpaka uzwi cyane nk’umwami wa ‘Coga Style’ yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Bariho’. Ni amashusho yiganjemo inkumi z’ikimero. Mu buryo bw’amajwi(Audio), iyi ndirimbo yasohotse ku wa 26 Nzeri, 2018.
Iyi ndirimbo ye yise ‘Bariho’ ni iya Gatatu muri esheshatu zigomba kujya kuri ‘mixtape’ yise ‘Irona’ amaze igihe atunganya. Rafiki aherutse kubwira INYARWANDA ko afitanye gahunda ndende na Producer Jay P yo kurangiza uyu mushinga wa ‘mixtape’ kuko ngo abafana bakomeje kumusaba gukora indirimbo nk’izo yahereyeho. Yagize ati “Abafana bakomeje kudusaba gukora indirimbo nk’iza cyera. Iyi ndirimbo rero iri muri ‘style’ imwe n’indirimbo ‘Icyaro’, ‘Igitwenge’ n’izindi zo muri bya bihe 2005 -2008.”
Inkumi z'ikimero mu ndirimbo 'Bariho' ya Rafiki
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Bariho’ yatunganyijwe na AB Godwin. Ni mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Jay P. Rafiki kandi aritegura gushyira indi ndirimbo nshya yise ‘Tubikore again’.
TANGA IGITECYEREZO