Muri iyi minsi umwe mu bagabo bakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni Apôtre Dr Paul Gitwaza, umuyobozi w'Itorero Zion Temple Celebration Centre. Kuri ubu amashusho ye agezweho ku mbuga nkoranyambaga ni ayo avuga ko abazajya mu ijuru ari abakirisitu basengera mu itorero rye gusa.
Aya mashusho yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga ari menshi cyane ntiyigeze avugwaho rumwe ku buryo hari abantu banyuranye bagiye banaterana amagambo. Aha niho umuhanzi The Ben we yababajwe n'umuntu wafashe aya mashusho akayakwirakwiza nyamara ari agace gato k'ibyo uyu mukozi w'Imana yavuze mu gihe iyo akwirakwiza ikiganiro cyose Apôtre Dr Paul Gitwaza yakoze bitari kumvikana nk'uko biri kumvikana.
The Ben asanga ibi ari ugushaka gusebya no guharabika umukozi w'Imana Apotre Dr Paul Gitwaza. The Ben yanenze cyane umuntu wakase agace gato k'ikiganiro Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze akavanamo akantu gato gateza impagarara muri rubanda kakaba ariko kagirwa kimomo ku mbuga nkoranyambaga. The Ben yagize ati:
Ufata umwanya wawe ukareba amashusho yose y'ikiganiro cyiza cya Apôtre Dr Paul Gitwaza yigisha, ugahitamo gukata agace gato k'ibyo yavuze kugira ngo uteze impagarara nyamara amakuru utanze atari yo kugira ngo umukozi w'Imana agaragare nabi. Imana ikubabarire.
Nyuma y'aya magambo The Ben yahise atangaza ko ari inyuma ya Apôtre Dr Paul Gitwaza.
The Ben
Usibye amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko abasengera mu rusengero rwe ari bo gusa bazajya mu ijuru, mu minsi ishize uyu mugabo yahuye yabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga aho yari yatangaje ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda ndetse ntanundi uzabaho nkawe.
The Ben yababajwe bikomeye n'ibikomeje gukorerwa umukozi w'Imana Gitwaza
Icyo Zion Temple yatangaje ku mashusho yateje impagarara kuri iki Cyumweru
Nyuma y'aho abantu benshi babonye ayo mashusho yateje impagarara, kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018 Zion Temple yasohoye itangazo ryateweho umukono na Ngabo Fabien David ukora mu ishami ry'isakazamakuru muri Zion Temple. Iryo tangazo riragira riti: "Mu gihe gishize hagiye hagaragara amashusho anyuranye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu babifitemo inyungu batangiye gukata (trimming) inyigisho za Apotre Dr Paul M.Gitwaza bakazikura mu ntego yazo (Out of context) ndetse zikwirakwizwa hose.
Icyagaragaye ni uko ababikora bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y'amatorero ya Gikristo, kwangisha isura y'itorero Apostle Dr Paul M. Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk'umuntu ugoreka ukuri kw'ijambo ry'Imana (heretical) ndetse no kumugaragaza nk'umwibone. Turasaba umubiri wa Kristo dufatanije ibyiringiro ndetse n'abanyamuryango ba Zion Temple Celebration Centre kuba maso no gushishoza mu gihe babonye amashusho nk'ayo kuko ari iturufu ririho rirakoreshwa mu kurwanya umurimo w'Imana.
Mu bihe nk'ibi aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwiza n'ububi, ni ngombwa kwirinda kwizera, koherezanya no guca urubanza ushingiye ku gice cy'amashusho n'inzandiko utabanje gusesengura neza. Tubashimiye urukundo mukunda Imana, tunabashishikariza kurushaho kurwanira ishyaka umurimo wayo mu kuwusengera ndetse no kwamaganira kure ubutumwa bugamije kuwusenya kugira ngo twese hamwe duhagararane n'abakozi b'Imana kwamamaza ubutumwa bwiza. Imana ibahe umugisha."
TANGA IGITECYEREZO