Nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yatsinzemo Amagaju FC ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeli 2018, nibwo abafana ba APR FC babarizwa mu itsinda bise Intare za APR FC bakoreye ibirori abakinnyi bayo barimo Kimenyi Yves na Buregeya Prince Aldo.
Kimenyi Yves yavutse yariki 13 Ukwakira 1992, kuri ubu akaba ari kwizihiza iyi sabukuru afatanyije n’abafana b’Intare za APR FC zamusanze mu rwambariro rwa sitade ya Kigali bamusanganije umutsima wa kizungu ugaragaza ibyishimo n’ibirori bitandukanye.
Uretse Kimenyi Yves, Intare za APR FC zari zaje kuri uyu mukino bambaye umwambaro w’umukara n’umweru banashyizeho karavate, bageneye Buregeya umwanya wo kumufasha kwizihiza imyaka amaze ageze ku isi y’abazima nyuma yuko itariki yavutseho ari 17 Ukwakira 2018.
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC atungurwa n'abafana
Muri uyu mukino APR FC yaboneyemo amanota atatu y'umunsi, Hakizimana Muhadjli (6’) wabaye umukinnyi w’umwaka w’imikino 2017-2018 niwe wafunguye amazamu ahita anaba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri uyu mwaka w’imikino. Nshuti Dominique Savio yaje kungamo ikindi ku munota wa 12’ w’umukino ahita aba umukinnyi utsinze igitego cya kabiri muri shampiyona 2018-2019.
Imitsima bari bateguriwe
Buregeya Prince Aldo akata umutsima
Buregeya Prince ahereza icyuma Kimenyi Yves ngo nawe akate umutsima
Byari ibyishimo kuri Kimenyi Yves, Buregeya Prince Aldo n'Intare za APR FC n'abafana b'ikipe muri rusange
PHOTOS:USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO