RURA
Kigali

RPL: Rayon Sports yatsinze Kiyovu itangira guhamagara igikombe -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/02/2025 17:53
0


Rayon Spor yatsinze Kiyovu Spor ibitego 2-1 igumana ku mwanya wa mbere n'amanota 40 naho Kiyovu iguma mu murongo utukura.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 15 Gashyantare 2025 ikipe ya Kiyovu Spor yakirie Rayon Spor mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Umukino warangiye Kiyovu Spor itsinze Kiyovu Spor ibitego 2-1 maze Rayon Sports ikomeza kuba iya mbere n’amanota 40 yongera gushyira ikinyuranye cy’amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri. Gutsindwa kwa Kiyovu Spor byo byayigumishije ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, iguma mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

UKO UM UKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

90+2' Adulai Jalo jinjiye mu kibuiga asimbuye Adama Bagayogo wagize ikibazo'

90' Abakinnyi ba Kiyovu Spor bakomeje gukina neza bashaka mko babona igitego cyo kwishyura'

86' Ikarita y'umuhondo ihawe Adama Bagayogo nyuma yo gukinira nabi Niyo David'

85' kiyovu spor ikoze impinduka mze kapiteni Mosengwo tansele aha umwanya Rene'

84' shelf Bayo wari umaze gucenga muhire kevin ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira unyura ku ruhande'

82' Abakunzi ba Rayon Sports akanyamuneza ni kose kubera ko ikipe iri imbere n'ibitego 2-1'

80' Souleymane Daffe yari acometse agapira imbere y'izamu rya Kiyovu ariko Bahati Guy aratabara'

76' Ikarita y'umuhondo ihawe Mugenzi Cedrick nyuma yo gukinira nabi Fall Ngagne wari umaze gukinana neza na Adama Bagayogo'

74' Kufura itewe na Mosengwo Tansele ariko Youssou Diagne atabara izamu rya Rayon Sports'

73' Kufura ya Kiyovu Spor nyuma y'ikosa Nsabimana Aimable akoreye Mosengwo tansele'

71' Tabu Crespo umuhungu wa Patrick Mafisango arahagurutse umukino urakomeza'

70' Bugingo Hakim ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Tabu Crespo umuhungu wa Patrick Mafisango'

67' Iraguha Hadji winjiye mu kibuga asimbuye Aziz Bassane ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu spor maze umuzamu Ishimwe Patrick abura aho umupira unyuze'

67' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji

66' Umunya Senegal Shelf Bayo wari uryamye hasi arahagurutse umukino urakomeza'

63' Rayon Sports ikoze impinduka maze Ishimwe Fiston naa Aziz Bassane Koulagna baha umwanya Rukundo Abudulahaman na Iraguha Hadji'

60' Kiyovu Spor ikoze bimpoinduka zikomeye cyane maze Mutunzi Darcy na Mugenze Cedrick bajya mu kibuga basimbura Ishimwe Kevin na Mugisha Desire

58' Mosengwo Tansele yari azamuikanye neza umupira mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ariko YToussou Diagne aratabara aribo abayovu ntibumva uburyo badahawe penaliti kuko Diagne yari yagusshije Mosengwo'

54' Fall Ngagne ateye umupira hejuru y'izamu rya Kiyovu Spor nyuma y'uko Ishimwe Fiston yari yamaze kuzamura umupira mwiza imbere y'izamu rya Kiyovu'

52' Adama Bagayogo yari azamuye agapira mu izamu rya Kiyovu Spor ariko umuzamu Ishimwe Patrick aratabara'

49' Nsabimana Aimable atabaye Rayon Sports nyuma ny'umupira Ishimwe Kevin yari azamukanye mu izamu rya Rayon Sports' Koruneli itewe na Byiringiro David ntacyo imariye Kiyovu Spor'

46' Ishimwe Kevin yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko Bugingo Hakim aramuhagarika'

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Ishoti rya Iraguha Hadji ryafashije Rayon Spor gutsinda Kiyovu Spor

Rayon Sports yatangiye kugaruka mu bihe byiza byo kwizera gutwara igikombe cya shampiyona'

Igice cya mbere kirangiye ari igitego kimwe kuiri kimwe hagati ya Rayon Spor na Kiyovu Spor mu mukino w'umunsi wa 17 bwa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda premier League 2024-25

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+1' Mosengwo Tansele imbere y'izamu rya Rayon Spor ananiwe gutsinda igitego mu gihe Ishimwe Kevin yari ari gusaba kufura'

45+1' Adama nBagayogo ateye umupira ku ruhande rw'izamu nyuma y'umupira mwiza yari akiniwe na Muhire Kevin'

44' Adama Bagayogo nyuma yo gucenga neza yanze gutanga umupira kwa bagenzi be maze ateye ishoti umupira ujya ku ruhande'

43' Bugingo Hakim yari azamukanye umupira mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira ugarurwa na Kazindu Bahati Guy'

41' Kufura bya Rayon Sport ku ikosa ryari rikorewe Ishimwe Fiston ariko kufura izamuwe kwa Fall Ngagne umupira uramurengana'

40' Mugisha Desire yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon sport ariko ahita agwa hasi'

36' Kiyovu Spor ibonye igitego cyo kwishyura nyuma y'uko kapiteni wayo Mosengwo Tansele afashe icyemezo akazamukana umupira aruhukira mu nshundura za Rayon Sport nyuma y'uburangare bukomeye bwa myugariro youssou Diagne'

36' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mosengwo Tansele

33' Kiyovu Spor ikoze impinduka hakiri kare maze Twahirwa Olivier asimburwa na Tabu Tegra Crespo umuhungu wa Nyakwigendera Patrick Mafisango'

30' akanyamuneza ni kose ku bakunzi ba Rayon Spor kubera ko ikipe yabo iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa kiyovu Spor

24' Umunya Senegal Fall Ngagne arongeye akoze ku mitima y'abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza ahawe na Kapiteni wa Rayon Spor Muhire Kevuin'

24' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Fall Ngagne

22' Fall Ngagne ateye umutwe ukomeye mu izamu rya Kiyovu ariko u mupira ujya ku ruhande abakunzi ba rayon Sports bagira ngo wagiye mu izamu'

20' Adama Bagayogo ateye nabi kufura ya Rayon Sports igarurwa n'urukuta rwa Kiyovu Sports nyuma yo kugonga Mosengwo Tansele'

19' Karita y'umuhondo ihawe Byiringiro David nyuma yo gutega Omborenga Fitina na kufura ya rayon Sports'

17' Youssou Diagne atabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwambura umupira MosengTansele'

15' Muhire Kevin nyuma yo gukururwa na Byiringiro David yasabaga penaliti umusifuzi aramushwishwuriza, ariko Bugingo Hakim ateye ishoti umupira unyura ku ruhande'

12' Shelf Bayo yari ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aratabara'

10' Fall Ngagne atabaye izamu rya Rayon Sports nyuma ya Koruneli maze Muhire Kevin azamukanye umupira awucomekeye Aziz Bassane Koulagna Byiringiro David arahagoboka'

8' Adama Bagayogo yari azamuye kufura ashakisha Fall Ngagne ariko Byiringiro David arahagoboka aratabara'

3' Aziz Bassane Koulagna yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu Spor ariko uramurengana ujya hanze'

1' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Diaye atabaye ikipe ye nyuma yi gukuramo ishoti rikomeye rya kufura yatewe na Mosengwo Tansele'

1' Kuifura ya kiyovu Sp[or ku ikosa Adama Bagayogo akoreye Ishimwe Kevin'

UMUKINO URATANGIYE

Mbere y'uko umukino utangira abakinnyi ku mpande zombi bafashe umunota wo kwibuka umufana Aziz uherutse kwitaba Imana akaba yari umufana ukomeuye cya ne wa Kiyovu Spor.

Amafoto ya mbere y'uko umukino utangira abasifuzi biteguye neza

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Souleymane Daffe Ishimwe Fiston, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Adama Bagayogo, na Aziz Bassane Koulagna.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Spor ni Ishimwe Patrick, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Byiringiro David, Ndizeye Eric, Kazindu Bahati Guy, Twahirwa Olivier, Mosengwo Tansele, Niyo David, Mugisha Desire, Shelf Bayo na Ishimwe Kevin.

Uyu ni umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby’ubu gusa, ahubwo hari n’abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na kera.

Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n’abafana benshi mu Rwanda.

Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri Stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma rumanuka mu cya kabiri nubwo byaje kurangira rutamanutse bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.

Kuva mu 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca kubera ko imwe mu ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yabashize kumutsinda.

Kuva muri 2010 kugeza ubu muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 31. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 12, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.

Mu mikino 9 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe baheruka gukina, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe ku itariki 1 Ugushyingo 2024, warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports 4-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Spor mu myitozo yabanjirije umukino

Abakinnyi ba rayon Sports mu myitozo mbere y'uko um ukino utangira

AMAFOTO: Karenzi Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND