Impyiko ni rumwe mu ngingo z’ibanze ku mubiri w’umuntu. Zifite umumaro wo gusukura amaraso ziyavanamo
uburozi ndetse zibasha no kuringaniza ingano ya buri kintu gikoze amaraso
nk’imyunyu ngugu, isukari, ibinure ndetse na poroteyine biboneka mu maraso. D'Amour yamaze iminsi arembeye mu bitaro bya CHUK, gusa ubu ajya kwivuza avuye iwe mu rugo. Kuri ubu hatangiye gukusanywa inkunga yamufasha kuba yajya kwivuza.
Kugira ngo uyu mukinnyi wa
Filime ajye kwivuza iyi ndwara y'impyiko byibuza hakenewe miliyoni makumyabiri z'amafaranga y'u Rwanda (20,000,000frw). Kuri ubu hatangijwe kampanye yo kuyashaka aho buri wese
ufite umutima utabara asabwa kohereza ubushobozi bwose afite abinyujije mu
buryo bwose bukoreshwa mu kohererezanya amafaranga aho kuri mobile money hari
gukoreshwa; 0789306848 na 0786680413 mu gihe abashaka gukoresha Bank bakoresha konti 000430774081310 iri muri Banki ya Kigali (BK)
Hatangiye gushakishwa inkunga yo gufasha D'Amour ngo ajye kwivuza
Ibintu 10 byangiza impyiko z'umuntu harimo; Kutanywa amazi ahagije; Kurya cyangwa kunywa ibintu birimo isukari (glucose) ku kigero cyo hejuru, Indyo irimo umunyu ku kigero cyo hejuru, 4.Gushaka kunyara ukabizinzika, .Kubura umunyu ngugu wa manyeziyumu(magnesium), Kunywa ikawa nyinshi(caffeine), Ikoreshwa ry’imiti igabanya ububabare(painkillers), Gufata ku kigero kirenze ibintu birimo “Alcool”(inzoga), Kurya inyama z’imihore (viande rouge),Kunywa itabi.
TANGA IGITECYEREZO