Mu mwaka wa 2017 ni bwo Davis D n'uwari umukunzi we uzwi nka Queen Lydia bahamirije Inyarwanda.com ko bari mu rukundo rukomeye. Aba bombi bahamirije umunyamakuru ko bafite intego mu rukundo rwabo. Icyakora bitunguranye Queen Lydia yaje gushyira hanze amafoto y'undi mugabo adatinya no kwita umugabo we w'ejo hazaza.
Urukundo rweruye hagati ya
Davis D na Queen Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu mwaka wa 2017. Bombi muri
icyo gihe bari bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata
n’amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga baterana
imitoma cyangwa se amagambo y'urukundo.
Muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 Queen Lydia
myatangarije Inyarwanda.com ko urukundo
akundana na Davis D ari urukundo rufite intego aho asanga binagenze neza bazakora
ubukwe n'ubwo atahamije igihe buzabera. Yagize ati"Ndamukunda
cyane. Ikirenze kuri ibyo ni umunyakuri. Gahunda y’ubukwe nayo irahari ariko
ntabwo ari vuba. Urukundo mukunda ntabwo ari urukundo rw’abafana. Ni urukundo
ruzaramba.”
Queen Lydia yagaragaje umugabo we yise uw'ejo hazaza yasimbuje Davis D
Davis D we icyo gihe yatubwiye
ko mu bakobwa bose baziranye yahisemo Lydia ashingiye ku kuba ari inkumi igira
umutima mwiza. Ati “Namukundiye ko agira umutima mwiza cyane. Gahunda yo
kurushinga yo tuzabivugaho mu minsi iri imbere. Mu ndirimbo ‘Hennesy’ ni we
nabwiraga.” Icyakora aya magambo aba bombi babwiranaga yaje kuburirwa
irengero ntibanatangaza ko batandukanye ahubwo urukundo rwabo rushonga nk'isabune.
Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mukobwa wamamaye nka Queen Lydia yamaze gutangaza umukunzi we mushya ndetse anamugaragaza nk'umugabo we w'ejo hazaza. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati"Mugabo wanjye w'ejo hazaza ndagukunda cyane mukunzi." Nyuma yo kubona aya magambo twifuje kumenya icyo impande zombi zivuga kuri iki kibazo ariko birangira bitatworoheye cyane ko bose nimero zabo za telefone batazifataga kugeza ubwo twashyiraga hanze iyi nkuru.
Davis D na Queen Lydia urukundo rwabo rwamaze kurangira
Davis D n'uwahoze ari umukunzi we Queen Lydia
TANGA IGITECYEREZO