Kigali

Intore Masamba yatangaje ko ubu ahugiye ku gushaka uko yaririmba indirimbo 200 yandikiwe na se Sentore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2018 14:55
1


Intore Masamba ni umuhanzi kenshi iyo bamuvuze buri wese ahita yumva umucunguzi w'injyana gakondo cyane ko muri iki gihe ariwe usa nuhagarariye abazikora, uyu muhanzi kuri ubu ngo nta gahunda afite yo gukora izindi ndirimbo nshya cyane ko arajwe ishinga nio kurangiza imishinga yasigiwe na papa we nk'umurage.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Masamba Intore twamubajije niba hari gahunda afite yo gukora izindi ndirimbo nshya mu minsi ya vuba, asubiza iki kibazo Intore Masamba yatangaje ko muri iyi minsi nta gahunda yo kwandika indi ndirimbo nshya afite ahubwo atangaza ko muri iki gihe afite imishinga imuraje ishinga irimo kurangiza indirimbo zisaga magana abiri se Sentore yasize amwandikiye. Intore Masamba yagize ati:

Urumva muri iyi minsi ubu mpugiye ku kishinga muzehe Sentore yasize, ubu nshatse sinazongera kwandika indirimbo n'imwe, mfite byibuza indirimbo zirenga magana abiri ndi gukora izi zose ni izo muzehe Sentore yasize yanditse, usibye izi ndirimbo ariko kandi mfite imishinga yo kuririmba indirimbo twakoreshaga ku rugamba mu gihe cyo kubohora igihugu kuko nazo akenshi abantu bakunda kuzinsaba bityo rero urumva ko bigoye kuvuga ngo nzongera kwandika indirimbo vuba aha.

Masamba Intore arajwe ishinga no gukora indirimbo 200 yandikiwe na se Sentore mbere yuko atabaruka

Uyu mugabo yatangaje ko ibyo akora byose mu gukora izi ndirimbo abafana bazamwihanganira kuko ikijyanye no gufata amashusho atari ibintu bye cyane ko byamwihishe. Intore Masamba yabwiye umunyamakuru ko usibye aka kazi kose kamutegereje mu by'ukuri ari no gutegura igitaramo kinini azakora muri uyu mwaka n'ubwo yavuze ko atazagikorera mu Rwanda ntanatangaze aho kizabera gusa nanone yavuze ko bimukundiye mu mpera z'uyu mwaka ashobora gutungurana agakorera igitaramo abanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hahahaha, ngo yazandikiwe na se? yahereye se kuzo yiyandikoye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND