Neza Anderson wakinaga hagati mu ikipe ya Police FC yasezeye ku mwuga wo gukina umupira w’amaguru nyuma yo kubona ko nta mahirwe yagiye agirira muri uyu mwuga umuntu agira icyo abona abanje gutanga imbaraga z’umubiri.
Nyuma yo kurangizanya na Police FC, Neza Anderson w’imyaka 22 yasezeye umupira w’amaguru avuga ko agiye muri gahunda yo gukomeza amashuli akazabona guhitamo undi mwuga yakora utari ugukina umupira w’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Neza avuga ko kuva yatangira urugendo rwo gukina umupira w’amaguru yagize ikibazo cy’imvune zikurikiranye mu gihe gito bityo akaba abona nta herezo bifite ku buryo yakomeza gutegereza ibihe byiza.
“Nasezeye umupira w’amaguru. Impamvu nyayo ni imvune nagiye ngira zikomeye kandi zikurikirana. Nabonye byazangiraho ikibazo mu hazaza.”. Neza
Neza Anderson wakinaga hagati muri Police Fc yasezeye umupira w'amaguru ku myaka 22
Neza avuga ko agitangira umwuga wo gukina umupira w’amaguru yabonaga amahirwe ayafite yo kuzatera imbere mu mikinire ariko ko iminsi yagiye yicuma abona bihinduka. “Amahirwe narayagize gusa aho natangiriye kugira imvune nyinshi zikomeye kandi zikurikiranya nabonye nta mahirwe nkibibifitemo. Ubu icyo nahisemo ni ugukomeza amashuri nkazashaka ikindi cyo gukora”. Neza
Neza yari amaze umwaka adakina ku rwego yifuzaga bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize mu ivi mu mwaka w’imikino 2016-2017. Mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018, ni bwo yagiye abona iminota micye yo gukina binarangira Police FC imukuyeho amaboko baratandukana.
Kuwa 19 Ugushyingo 2016 ni bwo Neza Anderson yagize ikibazo cy’imvune ubwo Police FC yakiraga Mukura Victory Sport ku kibuga, umukino ukarangira baguye miswi banganya 0-0 mu mukino wakiniwe ku kibuga cy'igikorano cya Kicukiro. Iyi mvune yaje gukurikirwa n’impanuka ya moto yahuye nayo kuwa 29 Ukuboza 2017.
Neza Anderson ku mupira ubwo Police Fc yakiraga Kirehe FC mu gikombe cy'Amahoro 2018
Neza Anderson yatangiye urugendo mu mupira w’amaguru akinira Sec Academy kuva mu 2010 kugeza 2012. Aha yaje kuhava agana mu Isonga FC mu 2013 cyo kimwe n’abakinnyi bari barimo Bishira Latif, Mutijima Janvier n’abandi. Uyu musore yaje kugira amahirwe yo kujya muri Espagne amarayo amezi icumi (10) ni bwo yagarutse muri Kanama 2014 ahita ashimwa na Police FC akinira kugeza ubu mu 2018.
Neza Anderson yarangwaga na nimero 13
Police FC izaba irimo impinduka zihagije mu mwaka w'imikino 2018-2019
TANGA IGITECYEREZO