RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imitere y’abitwa ba Hippolyte

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/08/2018 13:57
0


Hippolyte ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki. Mu mateka y’abagereki, Hippolyte yari umukobwa wa Ares akaba umwamikazi wa Amazons. Yishwe na Heracles washakaga kumutwara umwenda yambaraga mu nda urimo ubufindo (magic girdle). Hippolyte bisobanura “Urekura indogobe”



Imiterere ya ba Hippolyte

Agira amarangamutima menshi, umutimanama, kumva abandi ndetse n’urugwiro! Agaragara nk’umuntu utuje cyane nyamara agira ibitekerezo byubaka. Asdhakisha impamvu imutera imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi cyane cyane ajya mu matsinda agamije inyungu rusange zirimo no gufasha. Iyo atari ibyo, ashobora kuba umuntu woroshya ubuzima cyane kandi urota inzozi z’ibidashoboka.

Ahora ashaka kumenya ibintu bishya, ntakunda ibintu bihoraho bitajya bihinduka. Akunda kwidagaduro no gukina kandi akaba umuntu ukunda ibintu abandi benshi badakunda. Ubuzima abubona nk’ubudafite agaciro igihe hatarimo kwinezeza, ibi bigatuma akenshi akunze kubaho atishimiye ubuzima arimo ahubwo ashakisha kugira ahandi agera ho mu ndoto ze. Ni umunyabwenge kandi akamenya no kuganiriza abantu, iyo akiri umwana, Hippolyte aba agira umutima woroshye cyane kandi akunze kugendera ku mimerere y’abandi bantu bo mu muryango we, akunda gushimisha abantu kabone n’ubwo byaba bisaba kwitanga. Ni umwana w’umunyamatsiko kandi ajya mu bintu byose ku buryo utapfa kumenya icyo akunda cyane. Ni byiza kumutoza ibijyanye no kuririmba, kubyina cyangwa se kwiga indimi z’amahanga kuko ni ibintu yashobora cyane.

Ibyo Hippolyte akunda

Akunda kuba afite izina ryiza mu bantu, akunda ibijyanye n’ubwiza kandi agakunda kubana n’abandi amahoro, ntiyihanganira akatrengane n’urugomo. Mu rukundo aragorana cyane kuko ntaba afite ibintu runaka bihamye ashingiraho, ni urutonde rurerure cyane ku buryo umusore ugiye kumukunda adashobora gupfa kumunyura. Ibinezaneza bye mu rukundo bishira vuba vuba kandi guhitamo biramugora gusa iyo akunze atanga umutima we wose ku buryo nta gishoboka atakorera uwo akunda.

Imirimo Hippolyte yifuza gukora harimo ibijyanye n’ubuvuzi, ubutabera, uburezi n’ibijyanye n’ubugeni. Ashobora kandi gukunda itangazamakuru cyangwa ubukerarugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND