Mu ndirimbo imaze iminsi ibiri isohotse “XTCY” Umuraperi Kanye West yahishuye ko yaryamana na baramukazi be bane.
Mu ndirimbo imaze iminsi ibiri isohotse “XTCY” Umuraperi Kanye West yahishuye ko yaryamana na baramukazi be bane. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 28,060. Imara iminota ibiri n’amasagonda mirongo itanu n’icyenda (2:59’).
Kylie Jenner, Kim Kardashian na Kanye West
Uyu muraperi w’imyaka 41 y’amavuko afite abana batatu North West, Saint West na Chicago West yabyaranye n’umunyamideli Kim Kardashian West. Yateye benshi kumva no gukurikirana amagambo agize indirimbo ye “XTXCY” yashyize hanze kuwa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018.
Aterura agira ati “Urarwara iyo ubatekerejeho? Njye mfite abarenze abo/ ufite baramukazi bawe wumva wifuza kuryamana nabo? Njye mfite bane muri bo” Ibi abigarukaho mu gitero cya mbere cy’indirimbo.
Yungamo ati “Umwanda…..abo ni bashiki bawe se? Wakoze ibidatunganye ku mafoto yabo.”, Umwanda ukwiye gufungwa pe! Dukeneye nk’abo ngabo.” Kanye West, mu nyikirizo yayo yisobanura avuga ko “adatekanye”
Kim Kardashian w’imyaka 37 washakanye na Kanye West ufite abavandimwe barimo Kourtney Kardashian w’imyaka 39, Khloe Kardashian w’imyaka 34, Kendall Jenner w’imyaka 22 ndetse na Kylie Jenner w’imyaka 21.
Kanye West yashyize hanze indirimbo "XCYT" yateje urujijo
TANGA IGITECYEREZO