RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 5 adakandagira mu Burundi, umunyarwenya Nkusi Arthur agiye gutaramirayo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/08/2018 8:58
0


Nkusi Arthur ni izina rimaze kuremera mu ruganda rw'abanyarwenya basetsa abantu kakahava hano mu Rwanda. Uyu musore wamamaye cyane mu bitaramo ategura byitwa Seka Live birangira bitanze Seka Fest kuri ubu agiye kujya gutaramira mu gihugu cy'u Burundi nyuma y'imyaka itanu adakandagira ku butaka bw'iki gihugu.



Aganira na Inyarwanda Nkusi Arthur yabwiye umunyamakuru ko aheruka i Burundi muri 2013 ubwo yajyaga gukorerayo igitaramo na bagenzi be bo muri Comedy Knight, imyaka itanu yari yihiritse atajya gukorerayo igitaramo. Kuri ubu agiye gusubirayo mu gitaramo gitegurwa n'umunyarwenya ukomeye mu Burundi uzwi ku izina rya Kigingi.

Arthur

Nkusi Arthur

Uyu munyarwenya azerekeza i Burundi mu mpera z'iki Cyumweru aho azaba agiye kwitabira igitaramo cya Kigingi Summer Commedy aha. Nkusi Arthur azaba ahura n'abandi banyarwenya banyuranye Kigingi yatumiye baturuka mu bihugu binyuranye. Iki gitaramo Nkusi Arthur agiye kwitabira kizaba ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 akazaba asusurutsa abamuherukaga mu mwaka wa 2013.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND