Safi Madiba ni umuhanzi kuri ubu uri kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, uyu mugabo yatangiye muzika ku giti cye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys gusa bitewe n'umuvuduko afite mu bikorwa bye kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite inyota yo gukomeza izina rye mu mitwe y'abanyarwanda nk'umuhanzi ukomeye.
Safi Madiba ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya 'Good morning' nyuma y'iminsi mike ayifatiye amashusho yafashwe na Sasha Vybz umwe mu basore babahanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo wo muri Uganda, uyu akaba ariwe uri gutunganya amashusho yiyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba.
Safi Madiba
Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba ni imwe mu zizaba zigize Album ye nshya yiyemeje gushyira hanze bitarenze uyu mwaka ikaba indirimbo ya gatandatu arangijeakanashyira hanze, mu minsi mike amashusho yayo akaba yageze hanze nkuko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com. twibukiranye ko Safi Madiba kuva yatangira kwikorana amaze gukora indirimbo nka ;Got it yakoranye na Meddy, Kimwe Kimwe ye wenyine, My hero ye wenyine, Nisamehe yakoranye na Riderman ndetse na Fine yakoranye na RayVanny.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'GOODMORNING' YA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO