Umukobwa witwa Ingabire Diane wakundanye by’ikirenga na Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys bakaza gutandukana, yambitswe impeta imuteguza kubana akaramata n’umusore bagiye kurushingana Rutayisire Fiston usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birori byabaye kuwa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje. Diane Ingabire yanditse kuri instagram ashima byimazeyo Imana anashima umukunzi we yabwiye ‘Yego’. Yagize ati« Ndashima Imana ku bwa buri kimwe cyose. Navuze yego ku mukunzi w’ubuzima bwanjye. Mwakoze nshuti zanjye n’umuryango wanjye kuba mwitabiriye ibi birori. Ni ukuri ndabashimiye."
Ingabire Diane yatangiye gukundana n’umuhanzi Platini Nemeye mu mwaka w’2013. Ibyabo bakomeje kubigira ibanga rikomeye rizira itangazamakuru. Platini yakunze kugendera kure uwashakaga kumubaza ku rukundo rushya yari yinjiyemo nyuma yo gushwana byeruye na Rozy bakundanye ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.
Rutayisire Fiston yambitse impeta umukunzi we amuteguza kurushinga
Umwaka wa 2017 wabaye inganzo ku itsinda rya Dream Boys, itangazamakuru rityaza ikaramu kuko ari bwo byeruye byatangajwe y’uko Platini yashwanye na Ingabire Diane biteguraga kurushinga muri uyu mwaka wa 2018 nk'uko byavugwaga. Mu guhamya neza amakuru, uyu mukobwa kuwa 05 Mutarama 2017, yahise yerekana umusore yishumbushije ari we Rutayise Fiston. Icyo gihe yanditse agira ati "Uyu ni we byishimo byanjye"
Rutayise Fiston wambitse impeta umukunzi we Diane Ingabire yaherukaga mu Rwanda mu mwaka w’2010. Yaje mu Rwanda mu munsi ishize, umukunzi we Diane yandika agaragaza ibyishimo atewe no kongera guhura n’umukunzi bafitanye umushinga w’ubukwe .
Ibi birori byahuje inshuti n'abavandimwe
Byari umunezero
Diane yashimye umukunzi we
Amafoto: Instagram
TANGA IGITECYEREZO