RFL
Kigali

Kuva uyu munsi ntuzongere kujugunya ibishishwa by’inanasi kuko byuzuye intungamubiri umubiri wawe ukeneye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/07/2018 11:56
1


Uretse uburyohe byayo ntagereranywa ndetse n’intungamubiri zitandukanye kuri yo inanasi ni rumwe mu mbuto zitangaje kuruta izindi zose.



Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza neza ko inanasi ikize kuri vitamin B, B6 na C ndetse ngo ifite fer, calcium, maganesium ndetse na potassium byose bifitiye umuntu akamaro kuko bifasha umubiri gukora neza.

Gusa nanone nubwo inanasi ihambaye rwose ariko ibishishwa byayo byo ni ntagereranywa bitewe nuko ubushakashatsi bugaragaza ko byifitemo intungamubiri ndetse zinabasha kurwanya zimwE mu ndwara zirimo kanseri, indwara zifata umutima, kubabara mu ngingo n’izindi. Kugira ngo urusheho kugira ubuzima bwiza rero ni byiza kurya inanasi ariko bikaba byiza kurushaho kutajugunya ibishishwa byayo kuko:

Ibishishwa by’inanasi bifasha umutima kugubwa neza bitewe na vitamin C ibibonekamo bifasha mu kugabanya gutera k’umutima ndetse umuntu ukunda kubirya cyane ntaho ahurira n’indwara zifata umutima nk'uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje.

Ibishishwa by’inanasi birwanya kanseri mu mubiri. ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Australie bugaragaza ko bimwe mu bigize inanasi birimo bromelaine bifasha mu kurinda kanseri ariko cyane cyane iy’amara.

Ibishishwa by’inanasi birinda amaso. Ubushkashatsi bwakorewe mu ishuri riherereye i Londre bwgaragaje ko kubera vitamin C ibibonekamo bibiha ubushobozi bwo kwirinda indwara zifata amaso ku kigero cya 20%.

Kugira ngo ufate intungamubiri zose ziri mu nanasi n’ibishishwa byayo, ni byiza kubanza kuyironga neza cyane, ubundi ukayikatana n’ibishishwa warangiza ukongeramo litilo imwe y’amazi ugashyira ku ziko iyo bimaze gushya rero ubikuraho ukabinywa aruko byahoze neza.

Src: astucesnaturelles.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntunzwenimana Jean de Dieu 4 years ago
    Mahoro kugomba maz uhejj guteka ibisigay urabirya cank ucubita?





Inyarwanda BACKGROUND