RFL
Kigali

Amafunguro yagufasha gusubiza imbaraga mu mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/07/2018 13:45
0


Bijya bibaho kenshi ko wumva umubiri wawe ucitse intege burundu ndetse ukumva nta n’ikindi kintu wabasha gukora muri uwo mwanya. nHari bamwe babona bimeze guto maze bagahitamo gufata amafunguro babonye yose bakibwira ko guhaga gusa ari byo bibongerera mbaraga mu mubiri ariko siko biri.



Abahanga mu byerekerenye n’imirire bavuga ko hari amafunguro yihariye ndetse azwiho kongera imbaraga mu mubiri w’umuntu.

Uribaza uti ese ayo mafunguro ni ayahe?

Ntuzigere wibwira ko kurya ugahaga gusa ari byo bizakongerera imbaraga mu mubiri ahubwo niba wumva wacitse intege kandi nta handi hantu ubabara bivuze ko atari ubundi burwayi gerageza gufata aya mafunguro:

Ibishyimbo: Bitewe nuko bikungahaye kuri protein ndetse n’amasukari bifite ubushobozi bwo kongerera ingufu umubiri w’umuntu mu gihe yacitse intege.

Amagi: Mu mafunguro yose abaho, amagi niyo akungahaye kuri poroteyine kurenza ayandi kuko 97% bya poroteyine irimo umubiri urayinjiza, ikaba ingana na 30% bya poroteyine ukeneye.

Amacunga: Bitewe na potassium, vitamin B9 na C biyagize biyaha ubushobozi bwo gufasha umubiri gusubirana imbaraga.

Imineke: Isukari yiganje mu mineke biyiha ubushobozi bwo gusubiza imbaraga umubiri mu buryo bwihuse.

Pomme: Umufaransa ni we wavuze ngo”Une pomme par jour chasse le medecin” bishatse kuvuga ko uramutse ugiye urya pomme imwe ku munsi byakurinda kujya kwa muganga, pomme rero ikungahaye kuri fibre zongerera umubri ingufu.

Ibijumba: Ni bimwe mu biribwa bifitiye umubiri akamaro kanini cyane kuko bikungahaye kuri beta-carotene ihindukamo vitamine A igeze mu mubiri ndetse na vitamine C bifatanya kurwanya umunaniro.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND