AFRICAN MUZIK MAGAZINE AWARDS (AFRIMMA) ni ibihembo bya muzika bitangwa n'abanyafurika baba muri Diaspora. Ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri uyu mwaka wa 2018 hamaze gushyirwa hanze urutonde rw'abanyamuziki bahatanira ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatanu.
Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha urubuga nyiri izina rw'abatanga ibi bihembo, kuri ubu u Rwanda ruhagarariwe n'abanyamuziki batatu ari bo Charly na Nina ndetse na Butera Knowless bari mu cyiciro cy'abahanzikazi bitwaye neza mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Aba bahanzikazi b'abanyarwanda bahatanye n'ibyamamare nka Sheebah Karungi, Juliana Kanyomozi bo muri Uganda, Vanessa Mdee, Victoria Kimani wanakegukanye umwaka wa 2017 ndetse n'abandi benshi bahataniye ibi bihembo n'aba banyarwandakazi.
Usibye aba bahanzikazi bo mu Rwanda bahatanira ibi bihembo, undi munyarwandakazi uri mu bahatanira ibi bihembo ni umubyinnyi rurangiranwa Sherrie Silver umaze kwamamara bikomeye nk'umubyinnyi ukomeye ku mugabane wa Afrika. Sherrie Silver ari mu bahatanira igihembo cy'umubyinnyi mwiza wo kumugabane wa Africa.
Gutora muri iri rushanwa byaratangiye. Ushobora gushyigikira uwo uha amahirwe unyuze ku rubuga nyirizina rw'iri rushanwa (www.afrimma.com). Biteganyijwe ko ibihembo bizatangwa tariki 7 Ukwakira 2018 i Dallas,Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Best African Dancer
Best Female East Africa
REBA HANO ABAHANZI BOSE BAHATANIRA IBI BIHEMBO BYA AFRIMMA 2018
Sherrie Silver yari umwe mu bahataniraga ibi bihembo umwaka ushize ariko ntiyabashije gutsinda, kuri ubu yongeye kugira amahirwe yo kugaruka mu irushanwaCharly na Nina bitabiriye aya marushanwa nyuma y'akazi gakomeye bakoze muri muzika y'u Rwanda
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi b'Abanyarwanda bamaze kwitabira aya marushanwa kenshi cyane ko numwaka ushize yari mu bahatana icyakora ntabashe kwegukana igikombe
TANGA IGITECYEREZO