Abanyamuziki bagize itsinda rya Dream Boys [Tmc na Platini] bashyize hanze indirimbo bise ‘Nimba umustar’ bakoranye n’umusore ukizamuka witwa Petty Blaze yitsa cyane ku mukobwa warahiye gukundana n’umusore w’umusitari.
TMC avuga ko Blaze bakoranye iyi ndirimbo ari umusore mushya w’umuririmbyi w’impano idasanzwe. Iyi ndirimbo amajwi yayo (Audio) yakozwe na Junior Multisystem, mu gihe amashusho yayo yakozwe na MaRiva. Iyi ndirimbo iri mu rurumi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, inyikirizo yayo iragira ati “Ambona Tv, akanyumva Radio ndabizi nzamutsinda akunda abasitari. Azaba uwanjye, akunda abasitari…..Nimba umusitari.”
Tariki 17 Mata 2016, ni bwo hasojwe amarushanwa mu nzu ikoreramo Kina Music yari yateguwe na Dream Boys yo gushakisha abana bafite impano y’umuziki. Kayumba Patrick [Petty Blaze] akaba ari we watsinze amarushanwa ndetse ahita atangira gufashwa n’itsinda rya Dream Boys. Mu mishinga ya mbere yakoranye n’iri tsinda harimo n’iyi ndirimbo bise ‘Nimba Umustar’.
Icyo gihe Platini yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwana bazamukorera indirimbo ebyiri zombi zigatunganyirizwa muri Kina Music, hanyuma imwe muri zo bakaba bazanamwishyurira amashusho yayo, kandi ibyo bikaba ari nk’igeragezwa kuko nakomeza kurushaho kwitwara neza bashobora kuzamufasha n’ibindi birenzeho.
Petty Blaze umuhanzi uri gufashwa bya hafi na Dream Boys
TANGA IGITECYEREZO