Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018 ni bwo umuryango wa Manzi Nelson uririmba muri Ambassadors of Christ wibarutse imfura y'umukobwa. Ni nyuma y'amezi 9 Nelson Manzi arushinganye n'umukunzi we Irakiza Eunice.
Nelson Manzi yemeje aya makuru ashimira Imana yabahaye imfura. Yadutangarije ko imfura yabo bayise 'Akeza Tona Manzi'. Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Nelson Manzi yagize ati: "Uwiteka yabaye mwiza kuri twe kuko yaduhaye umwana w'umukobwa. Yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye. Dufatanye gushima Imana. Twibarukiye CHUK, Izere Clinic." Umuryango wa Nelson Manzi wibarutse imfura mu gihe habura iminsi micye cyane mushiki wa Manzi, Sarah Sanyu nawe agakora ubukwe.
'Akeza Tona Manzi' imfura ya Nelson Manzi na Irakiza Eunice
Manzi Nelson ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo Manzi Neleson yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Irakiza Eunice basezerana imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'imiryango yabo. Ni mu birori byari bibereye ijisho ndetse birangwa n'udushya aho twavugamo nk'igisirimba kitamenyerewe mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi.
Manzi hamwe n'umugore we
Ku munsi w'ubukwe bwabo
Ubukwe bwabo ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo,...byari ibyishimo bikomeye
TANGA IGITECYEREZO