RFL
Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko umuntu wawe uherutse gupfa ajya agusura!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/06/2018 14:13
2


Mu buzima busanzwe, urupfu rw’inshuti yawe cyangwa undi muntu wo mu muryango, ruragora kurwakira, iyo uwo muntu amaze gucaho usanga bamwe bibaza ibibazo badafitiye ibisubizo.



Bene ibyo bibazo birimo:

Ese kuki unsize? Kuki ugiye kare? Unsigiye nde? n’ibindi nk’ibyo ndetse ugasanga ni nabyo bituma agahinda karushaho kwiyongera umuntu agahorana ubwigunge bukabije kandi uwagiye aba atari bugaruke.

Gusa uko iminsi ishira ni nako umuntu agenda yibagirwa ibyabaye akazashiduka ari mu buzima busanzwe kuko uwo yabuze atakimubona, ariko nanone hari abizera ko umuntu wapfuye aba akivugana n’abo yasize ari naho ubushakashatsi bwahereye bugaragaza bimwe mu byerekana ko umuntu wapfuye aba akivugana n’abo yasize.

Ariko benshi ntibabivugaho rumwe kuko abemera Imana bemeza neza ko umuntu wapfuye ntaho yongera guhurira n’umuntu muzima bityo bakavuga ko aba yagenderewe n’imyuka mibi.

Dore rero ibimenyetso abahanga bavuga bizakwereka ko ugifitanye umubano n’umuntu wawe wapfuye

Inzozi: Inzozi ziri mu bintu bya mbere bigaragaza ko ugifitanye umubano n’umuntu wapfuye, aho usanga umuntu abyuka akakubwira ko yarose uwapfuye amugira inama ku kibazo runaka arimo cyangwa se amubwira byinshi bitandukanye ku buzima uwasigaye abayemo. Niba ujya urota ibintu nk’ibyo rero menya ko ugifitanye umubano n’umuntu wapfuye.

Icyuya n’imibavu by’uwapfuye: Icyuya cyangwa se impumuro y’imibavu umuntu wapfuye yiteraga iyo bikunze kukugeraho ngo akenshi biba bishatse kuvuga ko uwo muntu wapfuye aba ashaka kukwereka ko muri kumwe. Niba ucyumva impumuro y’uwapfuye rero cyangwa ukumva icyuya cye kandi adahari umenye neza ko ugifitanye umubano n’uwapfuye, gusa ku bemera Imana bavuga ko uwapfuye ntaho ahurira n’umuzima.

Umuziki: Niba ukunda kumva imiziki uwapfuye yakundaga kumva cyangwa se bitunguranye ukayumva ahantu ugahita umwikanga, ngo aba ashaka kukwereka ko muri kumwe.

Ubutumwa bugufi: Niba ugihabwa ubutumwa busa n’ubwo uwapfuye yajyaga akoherereza menya neza ko adashaka ko umwibagirwa nubwo atabasha kukuvugisha cyangwa ngo murebane.

Nubona bene ibyo bimenyetso rero jya ugira amakenga. Ariko na none ku bemera Imana, niba ujya wibonaho ibintu bisa n’ibyo, jya ufata umwanya wawe usenge cyane kuko bivugwa neza ko nta kabuza uba wagenderewe n’imyuka mibi.

Src: www.spiritualresearchfoundation.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyamumpaye Varlenc mont5 years ago
    niba aruko bimeze ndumvabitoroshye
  • 5 years ago
    U cant be serious





Inyarwanda BACKGROUND