Kuri uyu wa Gatanu tarki ya 15 Kamena 2018 nibwo haraba hakinwa imikino yose y’umunsi wa 26 wa shampiyona, imikino umunani igomba kubera rimwe nk’uko gahunda nshya ya shampiyona ibiteganya. Peter Otema wa FC Musanze ni umwe mu bakinnyi umunani batemerewe gukina uyu munsi.
Ikipe ya FC Musanze igomba kuba isura FC Gicumbi ku kibuga cyayo kiri i Gicumbi saa cyenda n’igice kimwe n’indi mikino izaba ikinwa hirya no hino mu gihugu.
FC Musanze itozwa na Seninga Innocent irasabwa gutsinda uyu mukino kuko bafite intego yo kuza mu makipe y’imbere, gusa na Gicumbi FC izaba ishaka amanota kuko irwana no kuva mu murongo utukura.
FC Musanze izakina uyu mukino idafite Peter Otema cyo kimwe na myugariro Kanamugire Moses bose bujuje amakarita atatu (3) y’umuhondo mu mikino itambutse. FC Musanze iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 28 mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 21.
Peter Otema ntabwo azagaragara mu mukino wa Gicumbi FC na Musanze FC
Indi kipe izaba ifite icyuho kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona ni FC Marines nayo irwana no kwisunika mu myanya myiza isura Police FC. Gusa iyi FC Marines izaba idafite Niyitegeka Idrissa umukinnyi ukina hagati muri iyi kipe. FC Marines iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 28.
Peter Otema ajya atsinda ibitego
Musanze FC izakina itanafite myugariro Kanamugire Moses
Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 26:
1. Niyitegeka Idrissa (Marines FC)
2. Nzigamasabo Steve (Bugesera FC)
3. Nzabonimana Prosper (Kirehe FC)
4. Mukamba Namasombwa (Miroplast FC)
5. Yumba Kaite (Amagaju FC)
6. Karema Eric (Marines FC)
7. Kanamugire Moses (Musanze FC)
8. Otema Peter (Musanze FC)
Kuri uyu wa Gatanu FC Marines idafite Niyitegeka Idrissa irasura Police FC
Dore uko umunsi wa 26 uteye:
-APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro, 15h30’)
-Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko, 15h30’)
-Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe, 15h30’)
-Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi, 15h30’)
-Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 15h30’)
-Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi, 15h30’)
-Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye, 15h30’)
-Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera, 15h30’)
TANGA IGITECYEREZO