Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani ritandukanye cyane n'andi marushanwa yabanje. Mu myaka yatambutse wasangaga umuhanzi bimusaba gutorwa n'abafana kugira ngo abashe kwegukana igikombe, kuri ubu igikombe cyamaze kugabanywamo kabiri aho hari uwegukana PGGSS8 n'uzahembwa nk'uwatowe cyane.
Nyuma y'uko muri iri rushanwa hajemo izi mpinduka, byatumye benshi mu bahanzi batangira kwiga imitwe cyangwa ubwenge bwo gushaka uko bakwibikaho izi miliyoni 15 zashyizwe ku ruhande, aho kuzegukana bisaba kuba waratowe n'abaturage benshi bigatandukana n'uzegukana 20,000,000Frw kuko we ari uwatowe n'abagize akanama nkemurampaka cyane ko azaba yatowe hakurikijwe uburyo umuhanzi yitwaye ku rubyiniro muri iri rushanwa rya PGGSS8.
Mu busanzwe kuko uwegukanaga PGGSS yasabwaga kuba yaratowe kandi benshi bashaka kwemeza abagize akanama nkemurampaka ko banafite abafana wasangaga abahanzi bagera n'aho bishyura abafana ngo baze kubafana. Icyakora ibi bitagiye byishimirwa n'abakurikiranira hafi umuziki, muri uyu mwaka byaracitse cyane ko kugura abafana nta kintu na kimwe byamarira umuhanzi bitewe n'uko irushanwa rihagaze, ibi biri mu byatumye kugura abafana bicika intege.
Abahanzi 10 bose bahatana muri PGGSS8 buri wese yatsindira miliyoni 15
Muri uyu mwaka bitewe n'uko abahanzi benshi babizi ko uzegukana miliyoni makumyabiri azaba azikesha abagize akanama nkemurampaka mu gihe hari izindi cumi n’eshanu zishoboka kuri buri wese, umurindi wo kuzirwanira niho ukomeye. Abahanzi batahanira PGGSS8 bayobotse iyo kugura imifuniko mu tubari dukomeye ndetse bagashaka n'uburyo bwo gutorwa aha hakaba hari simcard zisanzwe zifashishwa mu marushanwa asaba gutora. Ibi ni ibintu bibiri biba bikenewe.
Imifuniko ya Primus ikenerwa kuko gutora ubu byahindutse bisaba umuntu utora kuba yanyweye Primus cyangwa afite umufuniko wayo bityo akabasha gutora akurikije amategeko n'amabwiriza nyuma yo gukanda *733#. Uzagira amajwi menshi azegukana miliyoni cumi n'eshanu nta kindi kigendeweho. Benshi mu bahanzi bamaze kubona ko aya ari yo mafaranga byoroshye kubona, bahise batangira guhiga bukware ikitwa umufuniko wa Primus cyane ko uyu ari imari ikomeye cyane ndetse n’uburyo bwo gutora busanzwe.
Umufuniko wo gutoreraho ubu ni imari ikomeye
Tubibutse ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani ririmbanyije cyane ko harangiye ibitaramo bibiri harimo icyabereye i Gicumbi ndetse n’icyabereye mu karere ka Musanze, byose bikaba byaragiye byitabirwa bikomeye. Kuri ubu abahanzi bose ndetse n'abakunzi ba muzika bari kwitegura igitaramo kizabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 mbere y'uko tariki 30 Kamena 2018 bazaba bari mu karere ka Rubavu ibitaramo bikazarangirira i Kigali tariki 14 Nyakanga 2018. Aba bahanzi icumi bahatanira PGGSS8 ni; Mico The Best, Uncle Austin, Jay C, Khalfan, Young Grace, Queen Cha, Bruce Melody, Christopher, Just Family ndetse n’itsinda rya Active.
TANGA IGITECYEREZO